RFL
Kigali

Kataleya&Kandle bo muri Uganda bakoranye indirimbo ‘Nyash’ na Afrique bagiye kuza i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2022 20:39
0


Itsinda ry’abakobwa Kataleya na Kandle ryo muri Uganda ryakoranye indirimbo n’umuhanzi Afrique bise ‘Nyash’ rigiye kuza mu Rwanda muri gahunda zigamije kumenyekanisha ibihangano by’aho n’ibindi bitandukanye bigamije kwiyegereza.



Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022, ni bwo aba bakobwa basohoye indirimbo y’urukundo bakoranye na Afrique wamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Agatunda’.

Iyi ndirimbo ni umusaruro w’urugendo Afrique yakoreye muri Uganda muri Kamena 2022. Aba bakobwa bazagera mu Rwanda ku wa mbere w’icyumweru kiri imbere, aho bazaba bari kumwe n’umujyanama wabo.

Iri tsinda rigezweho muri Uganda, rikunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo 'Nkunonya' na 'Do Me'.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nyash’ basohoye bakoranye na Afrique yakozwe na Fayzo afatanyije na Taher Visual n’aho amajwi yafashwe na Producer Nessim.

Namakula Hadijah [Kataleya] yavuze ku wa 19 Ukuboza 1990, aho yize amashuri abanza kuri Mengo ayisumbuye yiga muri Noah mu gace ka Rubaga.

Nabatuusa Rebecca [Kandle], yize amashuri abanza ahitwa Bunamwaya ayisumbuye yiga Kyambogo College.

Ibinyamakuru birimo Ugandanbuzz, bivuga ko aba bombi bahuye ubwo Kandle yari aherekeje inshuti ye igiye mu isabukuru y’amavuko ya Kataleya.

Icyo gihe Kandle yasuhuzanyije na Kataleya bahana n’imero, kuva ubwo umubano wabo uraguka, kugeza biyemeje gukora umuziki.

Kandle avuga ko binjiye mu muziki hagati ya 2017 na 2018 nyuma yo kubona nta tsinda ry’abakobwa muri Uganda rikora umuziki. Ati “Igitekerezo cyari ukuziba icyuho cyariho icyo gihe.”

Binjiye mu muziki bafashwa na Theron Music. Bombi bavuga ko umuziki utari inzozi, kuko Kataleya yashakaga kuba umupilote w’indege naho Kandle agashaka gukora mu ndege.

Aba bakobwa bavuga ko kuva bakwinjira mu muziki bahise biyemeza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.    

Kataleya & Kandle basohoye indirimbo ‘Nyash’ bakoranye na Afrique 

Kataleya & Kandle bavuga ko binjiye mu muziki kugira ngo bazibe icyuho cy’amatsinda y’abakobwa muri Uganda


Kataleya & Kandle bagiye kuza mu Rwanda muri gahunda zo kumenyekanisha indirimbo zabo



Aba bakobwa bamaze iminsi bakorera ibitaramo muri Uganda


Kataleya & Kandle bavuga ko bashaka kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYASH’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND