Kigali

Abarundi bayobotse! Sat B, Double Jay, Kirikou na Big Fizzo mu bahanzi bamaze gukorana indirimbo n’abanyarwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/07/2022 15:00
0


Umuziki nyarwanda umaze kugera ku rwego mpuzamahanga ku buryo “buri muhanzi uwo ariwe wese” mubabarizwa muri East Africa asigaye yumva adakoranye n’umunyarwanda nta hantu ari bumenere, bitewe n’iyi mizinga (Indirimbo) abahanzi nyarwanda bari gusohora.



Bijya gutangira byatangiye umuziki ndundi uyoboye, ndetse abahanzi nka Kidumu, Big Fizzo ari bamwe mu bahanzi utapfa kwisukira muri Afurika. Ntawakwibagirwa indirimbo nka Nzokujyana ya Kidumu Kibido, Duzibiganza, Amasozi y’urukundo n’izindi.

Si Kidumu gusa kuko umuhanzi nka Big Fizzo mu ndirimbo Munyana na Ndakumisinze n’inzindi, nazo zarabicaga muri Afurika haba muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu burengerazuba.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo “Burya si buno”, aho kugeza ubu Collabo y’umunyarwanda isigaye ingana ururo. Kuri ubu amakuru InyaRwanda ifite ni uko uku kwezi kwa Nyakanga, kurajya kurangira indirimbo abahanzi nyarwanda bakoranye n’abarundi zisohotse.

Amakuru INYARWANDA ifite kandi ni uko hari indirimbo y’umuhanzi Sat B ndetse na Papa Cyangwe bitegura gusohora, n’ubwo nta n’umwe muri ba nyiri ubwite uragira icyo abivugaho gusa iracyari mu nzira.


Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakoranye n'abanyarwanda

Andi makuru kandi avuga ko ubwo Kenny Sol aheruka muri Tanzaniya, yahavuye afashe amashusho y’indirimbo yakoranye na Double Jay, ndetse na Big Fizzo uherutse I Kigali kuza gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Platini.

Si abo bahanzi bavuye mu Burundi gusa kandi hari n’abandi barimo Kirikou n’abandi bivugwa ko bakoranye indirimbo n’abanyarwanda batandukanye, byose bishyira kugira ngo babe babasha kwisanga no gufata imyidagaduro yo mu Rwanda.

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagezweho

Sat B ni umwe mu bahanzi bakoranye n'abanyarwanda mbere y'iyo aheruka gukorana na Meddy

Platini ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda

Kirikou ni umwe mu bahanzi bakora umuziki ndundi bagezweho

Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bakoranye n'abarundi

Doube Jay ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Burundi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND