RFL
Kigali

Muhanga: Abahatuye nabo bagejejweho Car Free Zone yitabiriwe cyane

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:1/07/2022 23:56
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga ni bwo hatangijwe Car Free Zone, nk'icyanya cyo kwidagaduriramo ku rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga kari muri imwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.



Iyi Car Free Zone yashyizwe ahagana imbere ya gare nkuru yo muri aka karere ka Muhanga ifatanyije n'abikorera by'umwihariko abakora imirimo yo gutanga serivise z'ibyo kurya n'ibyo kunywa.

Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko iyi gahunda kimwe n'izindi zitandukanye zihari. Zikaba zarashyizweho mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora kw'abanyarwanda ku nshuro ya 28.

Abitabiriye iyi gahunda biganjemo urubyiruko bifuza ko bibaye ngombwa iyi gahunda yazagumaho, kugira ngo bakomeze kujya bidagadura by'umwihariko mu mpera z'icyumweru.

Nk'uko bikomeza bivugwa n'ubuyobozi, hateganyijwe ibindi bikorwa. Harimo kuzakina umukino uhuza imirenge yo muri aka karere ya Shyogwe na Nyamabuye. N'uvanga imiziki uzwi kw'izina rya DJ Brianne nawe azasusurutsa abazitabira ibi bikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND