Impanuka yabereye mu Karere ka Nyanza mu ijoro ryakeye yahitanye abanyerondo babiri n'umushoferi .
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, nibwo mu muhanda Nyanza- Kigali ahazwi nk’i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya A mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, niho habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yapfiriyemo abo banyerondo n'umushoferi wari uyitwaye .
Amakuru avuga ko abantu batatu barimo umushoferi n'abanyerondo babiri bahise bapfa.
Abapfuye n’umushoferi witwa Nkurikiyimfura Emmanuel w’imyaka 28, abanyerondo bapfuye bo ni Ndayisenga Eraste w’imyaka 42 na Nshimiyimana Jean de Dieu w’imyaka 40.
Abageze bwa mbere aho impanuka yabereye babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko imodoka yaje isanga bariya banyerondo ku giti bari bugamyeho imvura ibagongana n’icyo giti babiri bahita bapfa cyakora undi bari kumwe we abasha kwiruka ntiyagira icyo aba.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko urengeje urugero . w’umushoferi.
Uretse bariya batatu bapfuye, uwari kumwe na shoferi(Kigingi) nawe yakomeretse akaba yahise ajyanwa kuvurirwa Ku ivuriro i Nyanza.
TANGA IGITECYEREZO