RFL
Kigali

Yasabirwaga gufungwa imyaka 10, nawe yarahohotewe: Ibyabereye mu rubanza rwa R. Kelly wakatiwe gufungwa imyaka 30

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:30/06/2022 13:26
1


"Nihagira uzakubaza uwo ndiwe, uzahaguruke wemye umutumbire mu maso maze umubwire uti ndi inyenyeri yo mu bicu. Ndi umusozi ufite agasongero gasumba indi, ndi uw’igitangaza isi ifite"- Ayo ni amagambo agize inyikirizo y'indirimbo ya R Kelly yise “World's greatest.”



Mu miziki yo kuramya no guhimbaza Imana, mu miziki y'urukundo, mu muziki y'ubutumwa bw'ubuzima busanzwe, akaba icyitegererezo cya benshi mu buhanzi n'ubuhanga mu ijwi rinogeye amatwi, icyo Isi itigeze ishidikanyaho ni ubushongore n'ubukaka bwa Robert Slyvestre Kelly wamamaye nka R. Kelly.

Icyakora ikitaravuzweho rumwe ni imyitwarire y'uyu munyabigwi mu bihe bitandukanye. Hagiye havugwa ko yakoresheje ubwamamare bwe n'amafaranga agahohotera umubare w'abangavu n'ingimbi babarirwa mu binyacumi abakoresha imibonano mpuzabitsina. 

Hari muri Kanama, 1994 ubwo inkuru zatangiraga kuvugwa ko R Kelly akoresha ubushobozi bwe mu guhohotera abana abakoresha imibonano mpuzabitsina, icyakora icyo gihe n’ubwo ibirego byagezwaga mu nkiko haburaga ibimenyetso.

Ni muri uwo mwaka kandi R. Kelly yashakanye n'umuhanzikanzi Aaliyah wari ufite imyaka 15 nyamara hakabaho gutanga ruswa uyu mukobwa akaza gukorerwa ibyangombwa bigaragaza ko afite imyaka 18. Aaliyah yaje kwitaba Imana muri 2002 aguye mu mpanuka y'indege.

Mu myaka itandukanye nka 2008, Kelly yakomeje kugenda agezwa mu nkiko hakaba ubwo ibyaha bimwe bimuhama ariko ntafungwe ahubwo hakabaho kwishyura igihano mu ngurane y'amafaranga.

Bigeze mu 2017 byabaye nk'ibihindura isura. Bamwe mu bahohotewe na R. Kelly baratuye baravuga. Havutse inkundura y’icyiswe #Metoo nyuma haza #MuteRKelly.

Nyuma haje no gukurikiraho filime mbarankuru yiswe ‘Surviving R. Kelly ugenekereje bisobanuye ‘guhonoka R. Kelly’.

Byaje kugera aho ibitaramo byose R. Kelly yari afite bikurwaho, indirimbo ze zirasibwa ku miyoboro icuruza imiziki nka YouTube na Spotify, amasezerano yari afitanye n'ibigo bitandukanye ashyirwaho indunduro, R. Kelly aba agejejwe muri gereza.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2022, i Brooklyn muri New York, mu rubanza rwari ruyobowe na Ann M Donnelly rwasize hemejwe ko R Kelly ufite imyaka 55 agiye kumara indi 30 muri gereza. Naba akiriho, nta gihindutse azafungurwa afite imyaka 88 y’amavuko.

R. Kelly n'umwunganizi we Jennifer Bonjean basabaga byibura imyaka 10. Uyu mwunganizi yavugaga ko nihatabaho ko urukiko ruyoborwa n'amarangamutima. R. Kelly adakwiye kurenza igihano cy'imyaka 10.

Yanasabye urukiko ko rutafata R. Kelly nka sekibi ahubwo ari umuntu nk'undi wese wasobwe agakosa.

Yanagarutse ku hahise ha R. Kelly kuva mu bwana bwe. Avuga ko yakuze atazi se, nyuma na Nyina akaza kwitaba Imana.

Ati “R. Kelly akiri mu myaka 6 cyangwa 7 yatangiye kujya ahohoterwa agakoreshwa imibonano mpuzabitsina ari agahungu gato rimwe yahohotewe na Mushiki we ubundi na nyir'inzu babagamo.”

Ibi yabivugaga asanisha imyanzuro y'abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko umwana wagize ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri muto ashobora gukura nawe akazahohotera abandi.

Mu rukiko hongeye kumvwa abatangabuhamya bashinja R Kelly. 

Uwitwa Martinez yagize ati “Nari umukobwa muto ufite inzozi zo kwaguka mu kuririmba mpura na R. Kelly nizeraga ko azamfasha ahubwo ampindura uwo gusambanya.”

Uwitwa Faith we yabaye agitangira kuvuga aba araturitse ararize, Se amufata ku rutugu maze atumbira R. Kelly ati “Sinaje hano kugushinja, ahubwo undebe nk'umugabo mugenzi wawe, umubyeyi mugenzi wawe, maze wishyire mu mwanya wanjye kuko njyewe namaze kwishyira mu wawe.”

Undi mutangabuhamya ni uwitwa Sanjo we yavuze ko hari igihe R. Kelly yavaga gukina Basketball akaza n'ibyuya atabanje gukaraba akamukoresha imibonano mpuzabitsina, ariko ikorewe mu kanwa.

Kuwa 15 Kanama 2022, R. Kelly azagaruka imbere y'urukiko. Iki gihe bwo azaba ari kuburana ku cyaha cy'uko abo yahohoteye yabafataga amashusho y'urukozasoni. 

Ubwo R. Kelly yari mu rukiko. Ashinjwa gukoresha ububasha bwe mu gushuka abagore n'abana akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

Lizzette Martinez, umwe mu bakobwa bafashwe ku ngufu na R. Kelly. Yabwiye itangazamakuru ko yagizwe umucakara mu mibonano mpuzabitsina kuva yahura n’uyu muririmbyi. Avuga ko atishimiye igihano cyawe R. Kelly ‘ariko ndishimye’ 

Jovante Cunningham, umwe mu bafashwe ku ngufu na Kelly, ubwo yasohokaga mu rukiko kuri uyu wa Gatatu










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lickaman christian 1 year ago
    Illuminati irarikoze ndaq gusa nabo bakabije byibuze iyo bumukatira nkimyaka 10 gusa.





Inyarwanda BACKGROUND