RFL
Kigali

Mu Buhinde: Ibikoresho bya digitale biri kwifashishwa mu gushaka inkingo z’inyamaswa

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:27/06/2022 14:08
0


Ancovax ni urukingo rwa mbere rwa Covid rw’inyamanswa rwakozwe n’u Buhinde, rwateguwe n’inama y’u Buhinde ishinzwe isesengura ry’ubuhinzi (ICAR) n'Ikigo cy’ubushakashatsi ku rwego rw’igihugu (NRC). Rutegereje kwemerwa. Uru ni urukingo rwa SARS-CoV-2 rukingira inyamaswa.



Ubudahangarwa bwabwo butesha agaciro ibice bya delta na omicron ya coronavirus mu nyamaswa. Uru rukingo rushobora gukoreshwa ku nyamaswa z’aho zirererwa (zoos) na parike z’igihugu. Ibyo bishobora kuba kubera ko inyamaswa nk'intare, ingwe n'ibisamagwe bishobora kwandura SARS-CoV-2. Bimwe mu bintu nk'ibi byaravuzwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID.

Urukingo rwa Covid-19 ku nyamaswa rushobora gukenerwa kubera ko inyamaswa nini cyangwa minks zishobora kwandura. Muri rusange, kwanduzanya n’inyamaswa Covid-19 birashoboka cyane nko ku nyamaswa-muntu. Kuko bigaragara ko virusi no mu nyamanswa, ikwirakwira kandi cyane.

Nk’uko ibitangazamakuru bibitangaza, Ancovax yapimwe ku nyamaswa zo mu rugo no mu z’agasozi, ndetse n’inyamaswa zo muri za laboratoire. Raporo zerekana ko urukingo rushobora gutangwa ku mbwa, intare, ingwe, imbeba n'inkwavu. Umusaruro wa Ancovax ushobora kuzagaragaza cyane ubushobozi bwa ICAR.

Ku bufatanye bwigenga na leta, ikwirakwizwa ry’inkingo no guhugura abashinzwe kwita ku nyamaswa ku rwego rw’igihugu bishobora kuba inzira yo kuzamura ubukungu bw’iki gihugu. Covid-19 yahungabanije, kandi yangije imibereho y’abantu cyane. Nyamara yafunguye inzira nshya z’ubushakashatsi. Ku kigero, abahanga mu bushakashatsi bw’ibihugu bazamuye urwego mu ikoranabuhanga.

Hariho kandi ibikoresho bya CAN-CoV-2 ELISA, birimo poroteyine yunvikana kandi yihariye ya nucleocapsid ishingiye kuri ELISA n’ubundi zitaziguye kugira ngo izamure ibiirwanya SARS-CoV-2 muri mubiri. Inyamaswa zo muri laboratoire ntizisabwa kugirango hategurwe antigene (ibirinda kwandura indwara). Ibikoresho bigezweho byakozwe n’ubuhinde kandi igabanuka ku misoro rishyirwaho kugira ngo hongerwemo ubundi bushobozi.

Igihombo cya buri mwaka ku musaruro w’amatungo bivugwa ko kingana na Miliyari 465 z’amayero. Minisitiri w’ubumwe, Tomar yashimye uruhare rw’abahanga, agira ati: “Umusanzu w’abashakashatsi b’Inama Njyanama watumye igihugu kigenda neza mu musaruro w’ibihingwa ndetse n’iterambere mu bworozi, ahubwo no mu nzego zinyuranye z’ubuhinzi hakwiye kongerwamo ubumenyi ku bufatanye n’ibndi bigo byo mw’isi.”

Ukurikije ikoranabuhanga riri kuza, ibikoresho byo gusuzuma ikirere, ikoreshwa rya mudasobwa n'amashusho ya satelite bishobora gutanga ubushishozi n’ubumenyi bw’imibereho y’inyamanswa. Ibikorwa byazo bishobora gukurikiranwa no kwigwaho. Hamwe nibi, imibereho yazo ishobora gukurikiranwa hifashishijwe kandi ibyuma byumvikanisha amajwi. Muri rusange, ubuzima bwinyamaswa n'imibereho myiza yazo ni ngombwa kubidukikije ndetse n’ubukungu.

Aborozi bakeneye kubona abaveterineri kugirango bakingire amatungo kugira ngo zigire ubuzima bwiza. Ntabwo aribyo gusa kuko indwara z’inyamaswa zishobora kwangiza ibidukikije kimwe n’ibihingwa turya. Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibihingwa no kwihaza mu biribwa, imirima igomba kubungabungwa bijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa.


Src: THE IET






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND