Kigali

Ibintu icumi bitangaje ku muryango wa Commonwealth uyobowe n'u Rwanda

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:27/06/2022 12:40
0


Muri uku kwezi kwa Kamena by’umwihariko iki cyumweru dusoje, imwe mu ngingo zari zihatse izindi mu makuru ni inama ya CHOGM yaberaga mu Rwanda. Ni inama yari iteranye ku nshuro ya 26 ari ubwa mbere ibereye mu Rwanda. Reka turebe ibitangaje ku muryango wa Commonwealth utegura iyi nama.



1. Agahigo gashya ku Rwanda


Byafashe imyaka 9 gusa kugira ngo u Rwanda rwemezwe nk’igihugu kizakira inama ya Commonwealth (CHOGM), ari nayo myaka rwari rumaze muri uyu muryango kuko rwawugiyemo mu 2009 rukemezwa nk’igihugu kizakira inama ya 26 muri 2018. Iki gihe ni cyo gito ugereranyije n’icyo ibindi bihugu byagiye byinjiramo nyuma byakoresheje ngo biyakire.

Inama u Rwanda rwakiriye ni na yo nama ya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka igera kuri 15 nyuma ya Uganda yayakiriye muri 2007. Ubu uretse ibihugu bya Togo na Gabon byamaze kwinjira nk’abanyamuryango bashya, u Rwanda rwari rukiri kimwe mu bihugu bibiri biheruka kwinjira muri uyu muryango kugeza ubwo rwakiraga iyi nama.


2. Ibihugu bigize Commowealth byikubiye 1/3 cy’abatuye Isi bose

Abaturage batuye ibihugu 54 bigize uyu muryango bose hamwe bakabakaba muri Miliyari 2.4 ugereranyije n’abatuye isi babarirwa muri Miliyari 7.4. Igitangaje ni uko benshi muri bo bari munsi y’imyaka 30, bivuze ko ari umuryango ufite amaraso akiri mashya, ni ukuvuga urubyiruko.

3. Ibihugu byose biwugize ntabwo byakolonijwe n’Abongereza


U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri kinjiye muri uyu muryango kitarakolonijwe n’u Bwongereza nyuma ya Mozambique yabanje kwinjiramo bwa mbere mu 1995 na Gabon yamaze kuba umunyamuryango mushya muri uyu mwaka.

Gusa uko ibihugu bishya byaje hari n’ibyagiye bivamo nka Zimbabwe, nyuma y’aho mu 2003 ihagarikiwe kubera Robert Mugabe yashinjwaga uburiganya mu matora.

Pakistan nayo yahagaritswe mu 1999 kubera Leta yari iriho yashinjwaga guhirika ubutegetsi bwariho, ariko yaje kongera gusubizwamo nyuma y’imyaka igera kuri ibiri.

Afurika y’Epfo yirukanywe muri uyu muryango mu 1961 nyuma y’uko ubutegetsi bwariho bwakoreshaga politiki y’ivangura izwi nka “Apartheid”. Iki gihugu cyaje gusubira muri uyu muryango mu 1994.

Igihugu giheruka kwikura muri uyu muryango ni ibirwa bya Maldives byasabye kuvamo mu mwaka wa 2016 ariko byongera kugarukamo mu mwaka wa 2020.

4. Umwamikazi w’u Bwongereza ayoboramo ibihugu 15


Biratangaje kumva Umuyobozi mu gihugu kimwe ayobora n’ikindi ariko ni ko bimeze. Umwamikazi Elizabeth II ni we Muyobozi Mukuru w’ibihugu 15 biri mu bigize uyu muryango. Ni ukuvuga ko yungirizwa na Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe ukora akazi ka buri munsi.

Ibyo bihugu byinshi bigizwe n’ibirwa ni Antigua na Barbuda, Australia, Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines, Solomon Islands, Tuvalu ubwami bw’u Bwongereza (UK).

Ibihugu bitandatu bisigaye bifite ubwami bwabyo bubiyobora naho 33 bisigaye bikaba ari Repubulika ziyoborwa na ba Perezida.

5. Ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza muri Afurika


Ibihugu birindwi mu icumi bifite uburinganire hagati y’abagore n’abagabo buri hejuru, muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahari ni ibyo mu muryango wa Commonwealth.

Muri Afurika yose kandi ibihugu birindwi bya mbere bifite imiyoborere myiza ni ibyo muri uyu muryango usanzwe ufite indangagaciro zo kwimakaza imiyoborere myiza, uburinganire no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Muri ibyo bihugu byose muri ibyo byiciro uko ari bibiri u Rwanda ruri mu myanya y’imbere.

6. Uyu muryango ni mugari kurusha uko ubikeka


Ibihugu bigize Commonwalth ubishyize ahantu hamwe byaba byihariye hejuru ya 1/4 cy’ubutaka bw’Isi.

Canada niyo ifasha uyu muryango kugira ubuso bunini kuko n’ubundi isanzwe ari igihugu cya kabiri kinini ku isi. Ibihugu nk’u Buhinde na Australia nabyo ni ibihugu bisanzwe ari binini ku isi byose bigira uruhare mu kwagura ubuso bw’uyu muryango.

Gusa Commonwealth ifite ibindi bihugu bifite ubuso buto butangaje. Muri byo harimo ibirwa nka Nauru biherereye mu Nyanja ya Pacific, Samoa, Tuvalu na Vanuatu, Dominica na Antigua na Barbuda biherereye muri Caraibes. Umuntu ntiyabura kwemeza ko u Rwanda narwo ruri mu bihugu bito bigize uyu muryango.

7. Commonwalth yahoze yitwa “British Commonwealth”

Uyu muryango washinzwe ahagana mu kinyejana cya 20 ariko mu 1949 ni bwo wavuguruwe, hatangira kurebwa inyungu rusange z’abawugize ari na bwo bahise bakuraho ijambo “British” mu rwego rwo kwirinda ko byagaragara nk’ubukoloni.

Ikindi gitangaje ni uko kuva uyu muryango washingwa umaze kuyoborwa n’abantu babiri gusa, Umwami George wa Kane n’Umwamikazi Elizabeth II ari nawe uriho ubu nk'Umuyobozi w'Ikirenga.

Ariko ntibivuze ko ari itegeko ko uyoborwa n’uturutse mu bwami bw’u Bwongereza. Gusa byitezweho ko Igikomangoma William ari we uzaba umuyobozi wawo wa gatatu namara kuba Umwami w’u Bwongereza.

8. Hari abakeka ko u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth rwishongora ku Bufaransa. Oya!


Kugira ngo u Rwanda rwinjire muri uyu muryango ntabwo byari byoroshye nk’uko umuntu yabitekerezaga

Akanama kabishinzwe kabanje kwanga inshuro kenshi ko u Rwanda rwinjira muri uyu Muryango, karusaba kubanza gukemura bimwe mu bitaragendaga neza, cyane cyane ko nta gihe kinini rwari rumaze ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda ntirwacitse intege kuko rwagerageje gukemura ibyo rwasabwaga byose, bihurirana n’inzira y’iterambere ridaheza bose rwari rwarihaye, maze nyuma y’imyaka igera kuri 15 ruza kwemererwa.

Madamu Louise Mushikiwabo kuri ubu uyobora Umuryango wa ‘OIF’ ugizwe n'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, ubwo yari akiri Minisitiri y’Itangazamakuru mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda rwasabye kwinjira muri uyu muryango rukurikiye amahirwe rwahabonaga. Yagize ati: "U Rwanda rwiteguye kwakira amahirwe mu by’ubukungu, politiki, umuco n’andi yose uyu muryango utanga".

9. U Bwongereza bwihariye igice kinini cy’ubukungu bw’uyu muryango


Ntibitangaje ariko umuntu ntiyabura kubikomozaho ko u Bwongereza ari cyo gihugu gikungahaye muri uyu muryango. Gusa hari ibindi bihugu bibuyingayinga nk’u Buhinde na Canada. By’umwihariko u Buhinde bukaba bushobora kujya no ku mwanya wa mbere bitewe n’umuvuduko bufite mu iterambere.

Imibare iheruka ya 2017 ku bukungu bw’imbere mu gihugu (GDP) uko buhagaze, u Bwongereza bwazaga ku isonga na Miliyari 2.496 z’amadolari, u Buhinde bugakurikiraho na Miliyari 2.454 na Canada ikaza ari iya gatatu na Miliyari 1.600.

Uyu muryango kandi ufite ibihugu bikennye cyane nka Tuvalu ibarirwa muri Miliyari 0.036, Nauru ibarirwa muri Miliyari 0.114 na Kiribari ibarirwa muri Miliyari 0.173.

10. Commonwealth nayo ifite ba mukeba


Ba mukeba bakomeye b’Umuryango Commonwealth tutagomba kwibagirwa barimo “Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Hari kandi n’undi muryango ugizwe n’ibihugu byahoze bikoronizwa n'iyahoze ari Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti witwa “Commonwealth of Independent States” washinzwe mu mwaka wa 1991.

Tugana ku musozo, ntitwabura kugaruka ku kuba u Rwanda nk’igihugu cyakiye inama ya CHOGM ku nshuro ya 26 hagarutswe kuri byinshi harimo gusubikwa ubugira kabiri kw’iyi nama bitewe n’icyorezo cya Covid-19, gusiga u Rwanda ruyoboye imiryango ibiri ikomeye ari yo Commonwealth na OIF, ukwishimira u Rwanda mu buryo bunyuranye kw’abitabiriye iyi nama n’ibindi. 

Ubu Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame niwe watangiye kuyobora uyu muryango kugeza mu cy'imyaka ibiri iri imbere, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Boris Johnson Minisitiri w'Intebe w’u Bwongereza.

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND