RFL
Kigali

Mu Bwongereza: Babiri barokowe mu mpanuka y’ubwato bwa moteri bwafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:20/06/2022 18:16
0


Ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena, ku gicamunsi ahagana saa tatu z’ijoro nibwo ubwato bwa metero 11.5m bwafashwe n’inkongi y’umuriro. Ubwo bwato bwari hanze ya Portsmouth Harbour muri Hampshire ho mu Bwongereza.



Amakuru amaze gutangwa, nibwo Gosport hamwe na Bembridge RNLI Lifeboat byombi byihutiye gufasha ubu bwato. Umuvugizi wa serivisi ishinzwe ubutabazi ya Gosport na Fareham Inshore, yavuze ko ubwato bwabo byafashe mu minota itandatu kugira ngo babagereho.

Yagize ati: “Basanze abantu bari mu bwato bamaze kwambara ibikoresho bibafasha kugumana ubuzima, bahagaze ku nkombe z'ubwo bwato igihe umuriro watangiraga gufata igice cy’imbere. Ubwato bubiri bwari hafi aho, nibwo bwahise bwitaba ubutabazi bwari busabwe kuko bwari buhagaze, ariko ntibwashoboye kuhegera bihagije kubera inyanja ndetse n'umwotsi mwinshi.

Duty coxswain Pete Byford yagize ati: “Igishimishije ni uko uyu munsi twari mu kazi twitwaje ibikoresho bihagije ndetse no kuba dufite imyitozo ihagije, kuko hashize iminota mike kugira ngo ubwato bwose bwuzure umuriro”.

Ati: “Abakozi bari mu bwato bari bakoze ibyo bagomba gukora byose mbere y’uko bahita bahamagara ubufasha, bambaye ibikoresho byabo bya PPE kandi bateguye ubwato bujyana buto bufasha mu kuramira ubuzima bwa bamwe mu gihe cy’impanuka”.

Aba bakozi bombi bajyanywe na Lifeboat (utwato duto twifashishwa batabara) twa Bembridge RNLI, berekeza ku cyambu cya Chichester kiri mu burengerazuba bwa Sussex, aho ubwo bwato bwari bufatiwe.

Umuvugizi wa Gafirs yavuze ko inkongi y'umuriro yatewe na gaze yari muri ubu bwato bwa moteri yatangiye iturika, kandi n’ubwo bashoboraga kuzimya uwo muriro n’ibikoresho byabugenewe, ubwo bwato bwatwitswe n'umuriro ari nako burimo kurohama.

Iyi sosiyete Gosport Lifeboat yahise ifasha gukururamo kandi ibigega bya peteroli byari birimo litiro 1.800 bya mazutu, hamwe n’imyanda yavuye mu bwato bwarohamye kugira ngo ibidukikije bitangirika.


Ubwato buto bwa Gosport Lifeboart nibwo bwifashishijwe mu gutabara.


Src: Oxford Mail





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND