Ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena, ku gicamunsi ahagana saa tatu z’ijoro nibwo ubwato bwa metero 11.5m bwafashwe n’inkongi y’umuriro. Ubwo bwato bwari hanze ya Portsmouth Harbour muri Hampshire ho mu Bwongereza.
Amakuru amaze gutangwa, nibwo Gosport hamwe na
Bembridge RNLI Lifeboat byombi byihutiye gufasha ubu bwato. Umuvugizi wa
serivisi ishinzwe ubutabazi ya Gosport na Fareham Inshore, yavuze ko ubwato
bwabo byafashe mu minota itandatu kugira ngo babagereho.
Yagize ati: “Basanze abantu bari mu bwato bamaze
kwambara ibikoresho bibafasha kugumana ubuzima, bahagaze ku nkombe z'ubwo bwato
igihe umuriro watangiraga gufata igice cy’imbere. Ubwato bubiri bwari hafi aho, nibwo bwahise bwitaba ubutabazi bwari busabwe kuko bwari buhagaze, ariko ntibwashoboye
kuhegera bihagije kubera inyanja ndetse n'umwotsi mwinshi.
Duty coxswain Pete Byford yagize ati: “Igishimishije
ni uko uyu munsi twari mu kazi twitwaje ibikoresho bihagije ndetse no kuba
dufite imyitozo ihagije, kuko hashize iminota mike kugira ngo ubwato bwose
bwuzure umuriro”.
Ati: “Abakozi bari mu bwato bari bakoze ibyo bagomba
gukora byose mbere y’uko bahita bahamagara ubufasha, bambaye ibikoresho byabo
bya PPE kandi bateguye ubwato bujyana buto bufasha mu kuramira ubuzima bwa
bamwe mu gihe cy’impanuka”.
Aba bakozi bombi bajyanywe na Lifeboat (utwato duto
twifashishwa batabara) twa Bembridge RNLI, berekeza ku cyambu cya Chichester
kiri mu burengerazuba bwa Sussex, aho ubwo bwato bwari bufatiwe.
Umuvugizi wa Gafirs yavuze ko inkongi y'umuriro yatewe
na gaze yari muri ubu bwato bwa moteri yatangiye iturika, kandi n’ubwo
bashoboraga kuzimya uwo muriro n’ibikoresho byabugenewe, ubwo bwato bwatwitswe
n'umuriro ari nako burimo kurohama.
Iyi sosiyete Gosport Lifeboat yahise ifasha gukururamo
kandi ibigega bya peteroli byari birimo litiro 1.800 bya mazutu, hamwe n’imyanda
yavuye mu bwato bwarohamye kugira ngo ibidukikije bitangirika.
Ubwato buto bwa Gosport Lifeboart nibwo bwifashishijwe mu gutabara.
TANGA IGITECYEREZO