Simone wafashe izina Ava Raine azajya akoresha, nyuma y'iminsi ari mu myitozo mu kigo gitorezwamo abakinnyi b’imikino njyarugamba kinamaze gushinga imizi cya WWE, agiye gutangira kwigaragaza, Ubusanzwe ni umwe mu banyamideli bakomeye akaba n’umukobwa wa The Rock kabuhariwe mu myidagaduro, filime n’imikino njyarugamba.
Simone Alexandra Johnson niryo zina yiswe n'ababyeyi, azwi cyane nka Ava Raine. Ni umunyamideli wamamaye cyane kubera ubwiza bwe ariko no kuba umukobwa w’umunyabigwi mu mikino njyarugamba Dwayne Johnson uzwi nka The Rock. Kuri ubu uyu mukobwa agiye gutangira kugaragara mu rwambariro nyuma y'iminsi itari micye mu myitozo.
Ari mu banyamideli babarizwa mu ikompanyi ikomeye y’imideli. Mu mwaka wa 2018 yarahiriye kuba Ambasaderi wa Golden Globe, ibihembo biri mu bikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro ku isi. Yabonye izuba kuwa 14 Kanama 2001 mu gace ka Davie muri Leta ya Florida. Ikimenyetso kimuranga tugendeye ku ngengabihe ishingira ku bimenyetso by’izuba ya Zodiac, ni Leo.
Simone cyangwa Ava Raine nta muntu baravugwa mu rukundo kuko ari umuntu wita ku cyo yiyemeje cyane, wita ku mwuga we w’imideli ubwo urimo n'imikino. Ni we mwana wenyine wa The Rock kuri nyina Dany Garcia, afite abavandimwe be bandi babiri bavukana kuri se, yasoje amashuri yisumbuye muri Kaminuza aho yakurikiye ishami ryibijyanye n’Ubucuruzi.
Simone ni umwe mu bakobwa
barebare dore ko na se nawe ari mu bagabo barebare ku isi aho areshya na 1.96m
mu gihe uyu mukobwa we areshya na 1.77m. Iyi ndeshyo ikaba ijyanye n'akazi
akora ko kumurika imideli. Afite n’imiterere myiza y’umubiri we.
The Rock uretse gukina
imikino njyarugamba, ari no mu bagabo bakomeye mu gukina filim, ibintu akomora kuri se umubyara Peter Mavia nawe wari icyamamare cyane mu mikino njyarugamba
bivuze ko Simone afite uruhererekane rw’uturemangingo tw'ibyo akora muri we.
Mu gihe kandi nyina wa Simone, Dany
Garcia ari umwe mu bakomeye mu gutunganya filime n’umushabitsi ufite kompanyi
ikomeye muri Hollywood izwi yitwa ‘The Garcia Companies’ kandi akaba na Visi
Perezida wa Merrill Lynch, Pierce, Fenne & Smith mu gushora imari.
Mu mwaka wa 2008 ni bwo The Rock
yatandukanye na Dany Garcia ubwo Simone yari afite imyaka 7, mu mwaka wa 2014 Dany yongeye gushakana na Dave Rienzi n'ubu bakiri kumwe. Dave yarahoze
ari umutoza wa The Rock ndetse n'umwe mu bagabo b’ibyamamare mu kubaka umubiri.
Uretse kuba ababyeyi ba Simone baratandukanye
ariko baracyafitanye umubano mwiza aho bafatanyije kumurera n'ubu kandi bakomeza
gufatanya gukurikirana imikurire ye. Dany ni umujyanama wa The Rock
ndetse n’umunyamigabane muri kompanyi ikomeye mu gutunganya ibikorwa
bitandukanye birimo filimi n'ibindi bijyanye ya ‘The Seven Bucks’ afatanije na The Rock.
The Rock we kuri ubu abana n’umuhanzikazi Lauren Hashian ari nawe babyaranye abavandimwe babiri ba
Simone b'abakobwa aribo Jasmine Lia na Tiana Gia. Umuryango wa The Rock n'uwa
nyina wa Simone babanye neza kandi bagenda bagirana ibihe byiza cyane mu
gihe cy'ibiruhuko byabo.
Mu gihe The Rock ku myaka 50 atunze akayabo ka Miliyoni 750 z’amadorali, umukobwa we Simone ku myaka 20 afite Miliyoni 50 z’amadorali ni ukuvuga Miliyari 50 Frw, mu gihe nyina wa Simone, Dany atunze Miliyoni 70 z’amadorali. Simone yabanaga na se mu nyubako y'agatangaza ihagaze miliyoni 3.4 z’amadorali mu Majyepfo ya Leta ya Florida ariko kuva yinjiye muri WWE yimukiye mu mujyi wa Orlando rwagati muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ava Raine na se The Rock
Ava Raine agiye gutangira kugaragara mu rwambariro
Amaze iminsi itari micye mu myitozo
Atunze akayabo ka miliyoni 50 z'amadorali
Ava Raine, se The Rock na nyirakuru Ata
Ava Raine na nyina Dany Garcia
TANGA IGITECYEREZO