Ese urashaka guhindura uburyo umusatsi wawe ugaragara? Hari ubwoko bw’imisatsi bugezweho, turibanda ku misatsi y’abanyafrika kuko usanga itandukanye cyane n’iy'abandi. Iyo usa neza ku mutwe n'ahandi hose ugaragara neza kandi usanga umusatsi uri muri bimwe mu bigize imideri.
Umusatsi ni kimwe mu bintu bituma umuntu aba mwiza ariko nanone
iyo utawitayeho utuma uba umunyamwanda, ubu ni bwo uburyo wakoresha umusatsi
wawe muri iki gihe ugasa neza kandi bigezweho.
1.
Stunning bob
Ni imisatsi yizinze mu buryo bakunze kwita ‘Wavy hairstyle’
mu ndimi z’amahanga, uba ugeze ku bitugu, iba itanze amahoro kandi usa neza nk'uko bigaragara ku ifoto.
2.
Ibisuko
Nk'uko bizwi, abanyafurika bakunda gusuka imisatsi yabo, rero
hari ubwoko bwinshi bw’ibisuko wasuka kandi ukaba usa neza binagezweho, ikiza
ni uko hari ubwoko bwinshi bw’ibisuko kandi buri wese yakwisangamo.
Cornrows, ibi ni ibisuko biryamye ku mutwe bigezweho muri iyi minsi
Bob nabyo ni bimwe mu bisuko bigezweho
3.
Blond and brown afro style
Uburyo iyi misatsi iba iteye ni uko wakuza umusatsi wawe nka
natirere nk'uko tubyita mu Kinyarwanda, ubundi ukajya uwusokoza byizingazize.
4.
Umusatsi urimo amabara
Ibi abenshi ntibabikunda, babifata nk’uburara ariko nabyo
biri mu bundi buryo wakora imisatsi yawe, aha uhitamo ibara ushaka ukarishyira
mu musatsi wawe ugahinduka.
5.
Dreadlocks
Ubu nabwo ni bumwe buryo wakora umusatsi wawe
kandi bikunzwe na benshi, ikindi abantu bakundira dread ni uko iyo uzisutse
wazimarana imyaka kuko uragenda iyo zishaje bakongera bakazisuka neza, benshi
batabona umwanya wo kwita ku misatsi yabo bakunda gusuka dread.
Hari uburyo bwinshi butandukanye wakora umusatsi wawe ariko ubu ni bumwe mu bwo twabashije gukusanya bwagufasha gusa neza.
TANGA IGITECYEREZO