RFL
Kigali

Rick Ross yemeje ko ari mu munyenga w'urukundo na Hamisa Mobetto

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/05/2022 13:21
0


Umuraperi w'umunya-Amerika Rapper William Leonard Roberts II wamamaye nka Rick Ross kera kabaye yemeje ko ari mu munyenga w'urukundo n'umunyamideri akaba n'umuhanzi Hamissa Mobetto wabyariye Diamond.



Ibi yabyemeje mu kiganiro yagiranye na Hamissa Mobetto ku mbuga nkoranyambaga. Muri iki kiganiro cy'imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga bagiranye bombi, Hamisa hari aho yagize ati: "Barashaka kumenya niba turi mu rukundo". Rick Ross baganiraga yahise yerura ko bakundana maze amusubiza agira ati: "Yego ni uwanjye".


Ubwo baheruka guhurira i Dubai bagiranye ibihe byiza

Hamisa Mobetto wamaze gushyira hanze EP ye yise "Yours Truly" asanzwe afite isezerano yahawe na Rick Ross ryo kuzamusura muri Tanzania. Aherutse gutebya kumbuga nkoranyambaga ze amaze yandika agira ati: "Mama wanjye arashaka inka uribuka igihe wabivugiye, mbaza igihe uzazizanira nk'inkwano namubwiye ko nzakubaza".

Iyi niyo nshuro ya mbere uyu muraperi yemeje ko ari mu rukundo na Hamisa Mobetto wabyariye Diamond. Muri Nzeri 2021, mu kiganiro Rick Ross yagiranye n'umunyamakuru wo muri Tanzania witwa Lil Ommy yanze kwerura ko akundana na Hamisa. Icyakora yavuze ko yifuza gushyigikira Hamisa kugera ku nzozi ze kuko ari rwiyemezamirimo mwiza.

Yagize ati: "Ngomba kuvugisha ukuri, nta mubano dufitanye, murifuza ko mbibabwira gute? Ngiye kubimurekera ...... ariko ni umuntu mwiza, afite imyumvire myiza, ni rwiyemezamirimo mwiza kandi ndashaka kumufasha kugera ku yindi ntera kuko akora ibyiza kandi nyuzwe nawe".

Yakomeje avuga ko agomba no kugenderera igihugu cya Tanzania vuba. Ibi byaje bikurikira inkuru nyinshi zagiye zivugwa ko aba bombi bakundana nyuma yaho Hamisa yagiye ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga Rick Ross akagaragaza ko yishimiye uburanga bwe. Hari kandi andi makuru yagize avugwa ko aba bombi bahujwe n'akazi ko kwamamaza inzo yitwa Luc Belaire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND