Umuhanzi w'icyamamare, Ed Sheeran n'umugore we bibarutse ubuheta (umwana wa kabiri).
Ed Sheeran, umuhanzi w'icyamamare uri mu bayoboye umuziki wo mu Bwongereza no ku isi, wamenyekanye cyane mu ndirimbo z'urukundo nka “Perfect”, “Thinking Out Loud”, “Photograph” n'izindi zatumye aba ikirangirire, kuri ubu ari mu byishimo we n'umugore we Cherry Seaborn nyuma y’aho bibarukiye umwana wa kabiri w'umukobwa. Aya makuru y’uko uyu muryango wibarutse ubuheta, yatangajwe na nyirubwite Ed Sheeran abicishije kuri Instagram.
PageSix yatangaje ko Ed Sheeran yashyize ifoto kui Instagram ye iriho amasogisi y'umwana afite ibara ry'umweru, maze yandikaho ati''Twashakaga kubamenyesha ko twungutse undi mwana mwiza w'umukobwa. Turi mu rukundo nawe kandi twishimiye cyane kuba umuryango wa bane (4)''.
Ed Sheeran watangaje ko we n'umugore we bishimiye kuba umuryango w'abantu bane, bari basanzwe bafite umwana w'umukobwa w'umwaka umwe witwa Lyra Antarctica kuri ubu bakaba bongeye kwibaruka undi mukobwa. PageSix ivuga ko Ed Sheeran atigeze atangaza amazina y'ubuheta bwe, cyangwa ngo avuge n'igihe yavukiye. Kuri ubu Ed Sheeran n'umugore we bagize abana babiri b'abakobwa, nyuma y'imyaka 4 bakoze ubukwe.
Ed Sheeran n'umugore we bibarutse ubuheta
TANGA IGITECYEREZO