Umuhanzi Davido yabuze impeta ye y'igiciro mu nyanja ya Jamaica mu rugendo aherutse gukora ari mu karuhuko.
Umuhanzi w'icyamamare, Davido yahuye n'ikibazo gikomeye aho yabuze impeta ye idasanzwe y'agaciro kanini, ikaba yari ifite agaciro ka NGN 25,500,000 [22,989,756], akaba yarayiburiye mu nyanja ya Jamaica mu rugendo rwe aherutse gukora.
Mu gihe yari mu bikorwa bya siporo n'uburyo bwo kuryoherwa n'ikirere cyiza cya Jamaica, Davido yabuze impeta ye muri ayo mazi menshi. Abamufasha bari kumwe na we mu rugendo bagaragaje ko impeta yagiye kure ku buryo atari bubashe kuyisubirana.
Iyi mpeta yari imuri hafi cyane, ndetse akaba yarayikundaga ku byo yayambaraga kenshi. Yagaragaje akababaro ko kuba impeta ye iri mu bwoko bwa Diamond yarabuze burundu. Gusa, yaboneyeho umwanya wo kumenyesha ko azashaka indi izayisimbura.
Uyu muhanzi waririmbye "Unavailable", "Fall" n'izindi ntabwo yahagaritse umutima nyuma yo kubura iyi mpeta ihenze ahubwo byamubereye isomo ryo gukomeza gushakisha ibisubizo mu bihe bitandukanye nk'uko biri mu nkuru ducyesha ikinyamakuru Legit.
Nubwo impeta yabuze, abafana ba Davido bahise bamwereka urukundo bamushyigikira muri ibi bihe bitamworoheye byo kubura umwambaro we w'agaciro.
Davido yatakaje impeta ye mu njyana ya Jamaica, ifite agaciro k'ama-Naira 25,500,000 igihe yari ari mu kiruhuko
TANGA IGITECYEREZO