Kigali

Niwe muhanzi wacuruje kurusha abandi ku isi mu 2021, yakoranye na Perezida Biden: Ibyihariye kuri Olivia wabaye umuhanzi mushya mwiza muri Grammy Awards

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/04/2022 16:25
0


Umuhanzikazi Olivia Isabel Rodrigo wamamaye nka Olivia Rodrigo yaraye yanditse amateka mu bihembo bisumba ibindi mu muziki bya Grammy Awards yegukana ibyiciro bitatu, ibi bikaba bibaye nyuma y’uduhigo amaze iminsi aca twanatumye byinshi mu binyamakuru bimushyira ku mwanya wa mbere w'abacuruje cyane mu 2021.



Olivia Isabel Rodrigo afite imyaka 19 y'amavuko dore ko yabonye izuba kuwa 20 Gashyantare 2003. Yavukiye mu bitaro bya Rancho Springs Medical Center byo mu gace ka Murrieta muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakurikiye muri Temecula, avuka kuri se w’umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Philippnes na nyina w’Umudage.

Se ni inzobere mu kugira inama abafite ibibazo by’imibanire n’ubuzima naho nyina ni umwarimukazi. Olivia yatangaje ko sekuru kuri se yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri ingimbi ariko agakomeza gukomera kuri gakondo y'abanyafilipini mu bikorwa bitandukanye birimo no guteka.

Olivia yatangiye kwiga amasomo yo kugorora ijwi no gucuranga piano mu buto bwe nyuma amaze kugira imyaka 6 atangira kwitoza gukina filime no kuririmba. Yinjiye mu gukina amakinamico ku myaka 12 atangira kwiga gucuranga guitar.

Yakuze akunda kumva imiziki yo mu njyana ya Rock ababyeyi be bakundaga y’amatsinda arimo No Doubt, Pearl Jam, The White Stripes na Green Day. Usibye kuririmba no gucuranga Olivia yaje kwinjira mu kwandika indirimbo kuri ubu atuye muri Los Angeles.

Olivia yatangiye kwamamara cyane ubwo yakoranaga na kompanyi ya ‘Old Navy’. Nyuma muri 2015 ku myaka 12 yinjiye mu gukina filimd ahera mu yitwa ‘An American Girl:Grace Stirs Up Success’. Mu mwaka wa 2016 yatangiye kwigarurira byo hejuru imitima ya benshi ubwo yakinaga muri filime Bizaardvark yanyuraga kuri televiziyo ya Disney Channel.


Olivia mu birori bya Grammy Awards 2022

Muri Gashyantare 2019 yatangiye gukina muri filime y’uruhererekane y’abanyamuziki yatangiye mu Ugushyingo yitwa High School Musical. yagize uruhare mu kwandika indirimbo zirimo nka ‘All I Want’, ‘Just For A Moment’. Mu 2020 yashyize umukono ku masezerano na Label z’umuziki zirimo Interscope Records na Geffen Records.

Kuwa 08 Mutarama 2021 ni bwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yitwa ‘Drivers License’ yafatanije na Dan Nigro kuyandika. Mu gihe cy’icyumweru ‘Drivers License’ igiye hanze yatangiye guca uduhigo aho yumvwaga kuri Spotify na Miliyoni 15.7 ku munsi umwe, umunsi ukurikiyeho Miliyoni 17.

Mu minsi 7 yonyine yaciye agahigo ko kumvwa na Miliyoni 80 kuri Spotify ku rubuga rwa Billboard yayoboye 100 zikunzwe maze igenda kandi iyobora mu bihugu bitandukanye.Olivia byaramurenze agira ati: ”Iki cyumweru ni cyo cya mbere kinyuze mu buzima bwanjye bwose.”

Kuwa 01 Gicurasi, 2021 Olivia yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Déjà vu’ nayo yaje mu 8 zihiga izindi mu ijana kuri Billboard. Nyuma na none yashyize hanze ‘Good 4 U’ yabaye iya kabiri mu ijana zishyushye kuri Billboard.

Kuwa 21 Gicurasi 2021 yasohoye Album ya mbere yise ‘Sour’ maze ishyirwa na ‘The Forty Five’ mu zikomeye gusumba izindi mu mateka y’igisekuru gishya mu muziki. Sour kandi yabaye iya mbere kuri Billboard iyobora izindi magana abiri mu mezi atanu iba Album y’umuhanzikazi ya mbere iciye ako gahigo muri 2021.

Kuwa 06 Ukuboza 2021 yatangaje ibitaramo bizenguruka isi maze nyuma y’iminsi itatu ahita yitwa n’ikinyamakuru cya Time umushyushyarugamba wa mbere ku isi. Kuwa 24 Ukuboza 2021 yashyize hanze indirimbo ya noheli yise ‘Bels’ yiyandikiye akanayifata amajwi ubwo yari afite imyaka 5.

Nk'uko tubikesha Billboard, ni we muhanzi wasoje umwaka ahagaze neza mu kugurisha ku isoko ry’umuziki ku isi, Album ye kandi ni yo yayoboye izindi kuri spotify.Nkuko kandi na none ikinyamakuru cya IFPI cyo cyabitangaje, yaje ku mwanya wa 10 w’abahanzi bacuruje cyane ku isi naho Album ye bayigira iya kabiri mu zayoboye umwaka wa 2021.


Olivia yabaye umuntu wa 3 mu mateka wegukanye igikombe cy'umuhanzi mushya mwiza muri Grammy Awards ari muto mu myaka

Olivia Rodrigo yahatanye mu byiciro bine mu bihembo bisumba ibindi mu muziki bya Grammy Awards yo ku nshuro ya 64 mu byiciro birimo ‘Best Artist, Best Album, Year Record na Year Song maze yegukana bitatu muri byo birimo icya Album nziza y’umwaka yasangiye na Batiste, yegukana icy’umuhanzi mushya mwiza n'icya Album yo mu njyana ya Pop nziza. DailyMail yanditse ko Olivia ari we muhanzikazi wari wambaye neza kurusha abandi muri ibi bihembo.

Olivia yishimirwa mu njyana zirimo Pop Rock, Teen Pop, Indie Pop na Alternative Pop. Yatangaje ko afatira urugero ku bahanzi barimo Taylor Swift na Lorde. Anahamya ko ari umufana w’imbere wa Taylor Swift. Abandi yavuze ko anyurwa n’imikorere y’imiziki yabo harimo Alanis Morisette, Kacey Musgraves, Fiona Apple, St Vincent, Cardi B, Gwen Stefani na Avril Lavigne.

Olivia yavuze ko ashaka kuvamo umwanditsi w’agatangaza ku isi kurusha uko yavamo icyamamare rurangiranwa mu njyana ya Pop, anongeraho ko yemeye gushyira umukono ku masezerano ya Interscope/Geffen Record kubera ko nyira zo yashimye uko yandika kuruta ubushobozi afite mu kuririmba.

Umunyamakuru w’imyidagaduro Laura Snapes yise Olivia umuhanzikazi utwaye ibendera mu myandikire anasobanura ko umuziki wa Oliviua urema imitima, uvura indwara zo mu mutwe na kababaro.

Kuwa 13 Nyakanga 2021 yatangiye gufatanya n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, White House, muri gahunda zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 no gushishikariza abantu kwikingiza byanatumye ahura na Perezida Joe Biden, Visi Perezida Kamala Harris n’Umujyanama we mu bijyanye n’ubuzima Antony Fauci baganira ku buryo bw'imikoranire

CNN yatangaje ko Olivia azakora indirimbo igomba gutuma abakiri bato bikingiza inasubiza bimwe mu bibazo urubyiruko rwagiye rugaragaraza bituma rutikingiza icyorezo cya Covid-19.

Yaciye agahigo yegukana igikombe 3 muri Grammy Awards

Olivia Rodrigo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden


Olivia Rodrigo na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Harris Kamala


Aherutse nanone kwegukana ibikombe 3 muri iHeart Radio Music Awards


Olivia yahize abahanzi bashya muri Grammy Awards 2022


Olivia ni we muhanzi wacuruje kurusha abandi mu mwaka wa 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND