RFL
Kigali

INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 10 bashobora kuvamo Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:18/03/2022 7:16
1


Harabura amasaha atagera kuri 48 ngo hamenyekane umukobwa uzahiga abandi akambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2022. Azaba abaye Nyampinga wa 11 utowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Irushanwa rya Miss Rwanda ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza akomeye muri Africa y'Uburasirazuba hashingiwe ku mitegurire no mu bihembo. Ni na rimwe mu marushanwa y'ubwiza macye ku Isi atarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ku mugoroba wo ku wa 19 Werurwe 2022, ku ngoro y'Umuryango wa FPR Inkotanyi izwi nka Intare Conference Arena hateganyijwe umuhango wo kwimika nyampinga w'u Rwanda wa 2022.

Ikamba riri mu biganza by’abakobwa 19 nyuma y’uko uwitwa Nkusi Lynda asezeye ku mpamvu yise ize bwite n’iz’umuryango we.

Aba bakobwa uko ari 19 bamaze ibyumweru bitatu mu Karere ka Bugesera aho bari mu mwiherero kuri La Palisse Hotel Nyamata.

Muri uyu mwiherero bahawe amasomo atandukanye, baganirijwe n'inararibonye, banakoze imikoro itandukanye.

Burikimwe cyose mu mwiherero kirabara kandi kigira andi mahirwe gitanga mu nzira iganisha ku kwegukana ikamba. Umwiherero kandi unafasha umukobwa wabishyizeho umutima, mu buzima bwa nyuma irushanwa.

Bose baracyanganya amahirwe! Gusa, INYARWANDA yasubije amaso inyuma kuva mu majonjora y'ibanze yo mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, ijonjora ry'i gikondo…

Harebwe amashusho amwe n'amwe y'imikoro yo mu mwiherero harimo ibiganiro byo mu matsinda, ibiganiro bimwe na bimwe byahuje abakobwa bahatanira ikamba n'itangazamakuru duhitamo abakobwa 10 bashobora kugera mu gice cya nyuma cyo kwegukana ikamba bakavamo Miss Rwanda 2022. Nawe ufite uko ubibona!  

  

10. Nshuti Muheto Divine

Uyu mukobwa wiyamamarije mu Burengerazuba kuva yakwinjira mu irushanwa ari mu bagarutsweho cyane.

Kimwe na Mutesi Jolly wahamije ubwiza bw'uyu mukobwa w'imyaka 19, hari n'abandi benshi bakurikira amarushanwa y'ubwiza bahamya ko ubwiza bwe budashidikanywaho.

Muheto yinjiye mu mwiherero ku iturufu yo gutorwa cyane cyakora n'uburyo yari yaserutse mu ijonjora ryinjira mu mwiherero byanyuze benshi. Uburyo yasubije imbere y’Akanama Nkemurampaka ari mu Burengerazuba bitandukanye kure n’uko yasubije ahatanira kujya mu mwiherero.

Hari ikiganiro yagiranye n’abategura Miss Rwanda, yavugiyemo ko akimara gutsinda yateguye neza umushinga we animenyereza kuvugira mu ruhame.

Uyu mukobwa avuga ko ahora aharanira ko abantu batamutakariza icyizere, nk’imwe mu ndangagaciro yigishijwe na Nyina.

 

9. Ruzindana Kelia

Cyimwe n'ijonjora ryabanje, Ruzindana azinjira mu icumi ba mbere b’irushanwa binyuze mu ngufu zashowe n'umuryango we, inshuti ze n'abakunzi mu gutorwa cyane kuri internet no kuri SMS.

Imibare igaragaza ko mu ijonjora rya mbere yakoresheje arenga miliyoni 9 mu itora. Ni mu gihe abakobwa bose bakoresheje Miliyoni zirenga 70 Frw.

Uretse ibi, Ruzindana Kelia akunda gutanga ibitekerezo bye biherekejwe n'inseko icyeye kandi ukumva n'ibitekerezo bihwanye n'ibikenewe ku mukobwa wakwitwa Nyampinga.

Uyu mukobwa afite ikamba yegukanye muri Collège Saint André, ndetse yabaye Dj w’iki kigo mu gihe cyigeze ku mwaka. 

8. Bahali Ruth

Yihebeye ubusizi, ubanza ari n’imwe mu mpamvu ubona kuvugira mu ruhame atari ikibazo kuri we. 

Ni umwe mu bakobwa ubonamo ikizere gihagije. Andi makuru akanavuga ko ari umwe mu baganirira bagasusurutsa, akanasetsa abo abana nabo mu mwiherero.

Ubwo ashakwaga abakomeza mu mwiherero, Bahali yahamagawe bidatinze, ikimenyetso cy’uko ku mufataho umwanzuro bitagoye Egide Bibio nabo bari bicaranye ku ntebe yo gucyemura impaka.

Uyu mukobwa mu gace ko kugaragaza impano yavuze umuvugo ushushanya urugendo rw’irushanwa rya Miss Rwanda kugeza ubwo uyu munsi hari gushakishwa umukobwa usimbura Miss Ingabire Grace.



7. Kayumba Darina

Unyuze ku rubuga rwa YouTube rw'irushanwa rya Miss Rwanda huzuye ibitekerezo by'abantu benshi batangariye impano uyu mukobwa aherutse kugaragaza.

Ni umuraperikazi mwiza, akaba umuririmbyi, anabonye amahirwe n'umwanya yavamo umuyobozi mwiza w'ibirori.

Amarushanwa y'ubwiza menshi yita ku mpano. Biragoye guhita wemeza ko ariwe wahize abandi muri aka gace cyakora biroroshye guhamya ko ari mu babyitwayemo neza.

Guhera mu ijonjora rya mbere kugeza kuryabinjije mu mwiherero, Kayumba Darina agaragara nk’uzahatana kugeza ku munota wa nyuma ikamba rizaba rishyirwa mu ruhanga rw'uzaryambikwa ushobora kuba ari nawe.



6. Uwimana Marlène

Ari gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘Data Science’, ari hafi kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 26.

Niwe ukuze mu iri rushanwa. Bishoboka ko iki nta kintu kinini byakongera mu kuba yakwegukana ikamba.

Gusa, ufite ikamba ariwe Miss Ingabire Grace yari mu kigero kimwe na Marlene Uwimana haba mu myaka y'ubukure ndetse n'ikigero cy'amashuri.

Wirengagije nibi kandi, Uwimana niwe mukobwa wenyine ubu umaze kwibikaho ikamba, ubu ni Miss Sports, yamaze guhiga abasigaye bose mu gukora siporo.

Irindi ryaza ari inyongera. Ikamba rya sports rizasiga kuri konti ya banki y’uyu mukobwa miliyoni 2.4 Frw. Ni we mukobwa ukunze kuvuga mu izina rya bagenzi be iyo basuye ahantu hatandukanye.


5. Keza Maolitha

Iyo asobanura umushinga we cyangwa atanga ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye abikora ashize amanga n’icyizere kiri hejuru.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yasoje amashuri ye yisumbuye. Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022.

Hari ikiganiro yagiranye n’abategura Miss Rwanda, adidibuza Icyongereza avuga uburyo yitabiriye Miss Rwanda nyuma y’uko inshuti ze zimubwiye ko ashoboye.

Anavuga ko atabonye umwanya wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, kuko yahuriranye no kwitegura kujya guhatana muri Miss Rwanda 2022.

Uyu mukobwa avuga ko mu majonjora yari afite ubwoba, buba bwinshi nyuma y’uko ahahuriye na Nshuti Divine Muheto. 

4. Keza Melisa

Ni umunyeshuri muri Kamimuza y'u Rwanda Ishami rya Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho yiga ibijyanye n’ubuvuzi.

Benshi mu bakurikiranye ijonjora ryinjizaga abakobwa mu mwiherero ntibatunguwe no ku mubona muri 20 bari batoranyijwe gukomeza mu irushanwa agakomereza mumwiherero.

Yavuze ko akunda umuco, byanatumye mu gace ko kugaragaza impano abyina imbyino gakondo.

Uyu mukobwa yahamagawe ku munota wa nyuma mu ijonjora ryo mu Majyepfo. Hari ikiganiro yahaye abategura Miss Rwanda avugamo ko yari afite ubwoba yibaza uko azajya aca imbere y’abanyeshuri nyuma y’uko atsinzwe. Ariko ngo Imana yaramufashije aratsinda.



3. Isingizwe Mutabazi Sabine

Ahagaririye Umujyi wa Kigali. Ni umwe mu bo kwitega cyane Ingingo kuyindi adasobwa andi atuje agaragaza icyizere cyo kuba yagera mu icumi beza b’irushanwa, yewe no kuba yakwegukana ikamba.

Uyu mukobwa akimara gusoza amashuri yisumbuye nibwo yabwiye umuryango we ko ashaka guhatana muri Miss Rwanda. Musaza we ni we wamwandikishe.

Umukobwa w’inshuti ye ni Umuhoza Emma Pascaline nawe uhatanye muri irushanwa. Ubwo yahatanaga mu bakobwa bagomba guserukira Kigali, yateye isengesho abwira Imana kubana nawe kugeza ku munota wa nyuma.

Mu gihe cyo gushakisha abajya mu mwiherero, muri we yiyubatsemo icyizere cyo gukora ibirenze ibyo abandi bakoze. Yari afite ubwoba bwinshi, ahanini bitewe n’uko bwari bwo bwa mbere agiye imbere y’abantu benshi, ariko yabashije kwitwara neza.

Ubwo batangaza abakobwa 20 bajya mu mwiherero, uyu mukobwa yari arimo aratitira, amaze gutangazwa mu bakomeje, yarishimiye mu buryo bukomeye.


2.Mugabekazi Ndahiro Queen

Ni umwe mu bakobwa 19 basigaye mu irushanwa akaba ahagaririye Intara y'Uburasirazuba. Kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa agaragara mu kwiyizera cyane mu gutanga ibitekerezo no gusobanura umushinga we.

Biragoye kubura ifoto y’uyu mukobwa mu mafoto yose asohorwa n’abategura Miss Rwanda. Kandi azi kumvikanisha neza ibitekerezo bye no kubaza.

Uyu mukobwa yasoje amasomo muri Lycée de Kigali. Yigize kubwira INYARWANDA ko yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo akore ubukangurambaga ku kuntu abakobwa bahabwa akazi, abashishikarize kumenya kuvuga Oya igihe umukoresha agize ibyo abasaba bitarimo mu murongo w’akazi.

Mugabekzi ni umuhanga mu kuvuga icyongereza, akamenya kubyina imbyino gakondo byihariye.


   

1. Uwimanzi Vanessa

Ni umukobwa w'uruti ruto, inseko icyeye aka n’umuhanga mu gusobanura ibitekerezo bye. Avuga atuje, akaba umuhanga mu guhanga imivugo.

Mu ntangiriro yasaga nk’ugorwa no kuvugira mu ruhame, Kandi nawe avuga ko ari umukobwa utuje, ku buryo ari imwe mu mbogamizi yari yiteguye guhangana nazo muri Miss Rwanda.

Gusa icyizere n’ubushobozi byagiye byiyongera kugeza ubu agaragara nk’ushobora kugera mu icumi beza b’irushanwa ndetse no kuryegukana.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko arajwe ishinga no gukangurira abaturarwanda, cyane cyane abashakanye kugana inzira y’ubuhuza kurusha uko ibibazo bafitanye byakemukira mu nkiko. 

Abanditsi b'inkuru: Janvier Iyamuremye na Rurangirwa Steven








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hugo 2 years ago
    ukoze inverse





Inyarwanda BACKGROUND