Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya kuri uyu wambere tariki 14 Werurwe 2022, yasuye ishuri rya Nyarurama Adventiste riherereye mu Karere ka Ruhango. Muri uku gusura iri shuri, yagiriye inama abanyeshuri biga muri iri shuri abasaba gukorana umurava.
Muri
uru ruzinduko uyu muyobozi yagiriye muri iki kigo, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango buri
gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyumba byangiritse bisanwe,
aboneraho gufata umwanya wo gusura abanyeshuri biga kuri iki kigo
abashishikariza gukomeza gukorana umurava n’umwete kuko ejo hazaza h'Igihugu
hari mu maboko yabo nk'u Rwanda rw'ejo.
Ni rimwe mu mashuri aherutse kwibasirwa
n'ibiza byatewe n'umuyaga wangije isakaro ry'ibyumba by'amashuri 5. Iri shuri
rikaba ryigaho abanyeshuri 1039.
TANGA IGITECYEREZO