RFL
Kigali

Aryoha asubiwemo! Dusubire i Gikondo mu ijonjora rya Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:1/03/2022 18:50
0


Impera z'icyumweru gishize, umujyi wa Kigali waranzwe n'ibirori binyuranye birimo Tour du Rwanda, i Nyamirambo Rayon Sports na APR Fc zananiwe kwisobanura, naho i Gikondo mu kibuga cy'imurikagurisha abakobwa 50 bagarukiye mu ihema ry'inyuma.



I Gikondo niho tugiye kuguma turebere hamwe bimwe mu byaranze ijonjora ryasize abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero, nk'icyiciro cya nyuma cy'irushanwa rya Miss Rwanda.

Abakobwa 20 nibo batangiye umwiherero wa Miss Rwanda, kuva kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 uzasozwa tariki 20 Werurwe 2022.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye aba abakobwa bagiye mu mwiherero ko ‘bazigishwa ibintu binyuranye’ bifitanye isano ‘n’inshingano Nyampinga uzatwara ikamba agomba kuba afite’.

Yavuze ko abakobwa bazigishwa umuco, kwiga no kunononsora imishinga yabo, kuvugira mu ruhame n’ibindi bituma umukobwa avamo Nyampinga koko.

Kandi ko abakobwa bazasura ahantu hanyuranye mu rwego rwo kurushaho kwiyungura ubumenyi. Anavuga ko mu gihe cy’umwiherero, abakobwa bazahura n’amarushanwa anyuranye arimo nko kugaragaza impano n’ibindi.

Avuga ko ibi ari byo bizagaragaza abakobwa 9 bazavamo Miss Rwanda 2022. Ni mu gihe undi umwe (1) azaboneka biciye mu matora yo kuri internet no kuri SMS.


1. Umutekano wari wakajijwe

Ukinjira mu marembo y'ikibuga cy'imurikagurisha, hari hari abapolisi babiri. Warahageraga bakagusuhuza bakakubaza itike, ubutumire cyangwa se ikindi cyose kikwemerera kuba uri mu bagomba kuba uri aho.

Ugakomeza imbere ugahura n'abandi basore bagufasha, bakakwereka aho usiga imodoka (ubwo ni kubaje n'imodoka).

Iyo wacishaga amaso hepfo no haruguru y'ihema, wahabonaga abandi ba polisi bari mu kazi. Ku bijyanye n'umutekano, polisi y'igihugu yacyuye amanota yose.


2. Iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kimwe n'isi yose, u Rwanda ruracyahanganye n'icyorezo cya Covid-19, n’ubwo binyuze muri gahunda yo gukingira no kwikingiza byuzuye icyizere cyo guhashya icyorezo kigenda kizamuka.

Mbere yo kwinjira mu ihema, buri wese yasabwaga kwerekana ko yafashe inkingo za Covid-19.

Mu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19 kandi, indanguramajwi (Microphone) yakoreshwaga n'abahatana yaterwaga umuti nyuma y'uko buri mukobwa asoje kuyikoresha.

Buri uko umukobwa yavaga imbere avuze imigabo n’imigambi ye ku bagize akanama nkemurampaka, hazaga umusore agatera umuti indangururamajwi, cyakora byageze aho birahagarikwa kuko byasaga nk'ibitera akavuyo ku mwanya wari wagenewe abahatana n'abayoboye umuhango uzwi nka 'podium'. Abatebya bati" Sanitizer yashize".


3. Amasura mashya mu kanama nkemurampaka

Bidatandukanye n’uko INYARWANDA yari yabitangaje amasaha macye mbere y'uko umuhango utangira, akanama nkemurampaka karahindutse hazamo amazina mashya.

Abo ni Dr Higiro Jean Pierre, Egidie Bibio, Fiona Muthoni, Marcel Nzarinda na Irizabimbuto Fidèle. Uretse Dr Higiro Jean Pierre na Miss Fiona Muthoni, abasigaye uretse kuba babikurikirana, ni bashya mu bijyanye n'amarushanwa y'ubwiza.


4. Rwarutabura na Rujugiro bavanye muri sitade bakomezanya mu ihema

Mu ntangiriro y'iyi nkuru, twakomoje ku mukino wa Rayon Sports na APR FC wari wabaye amasaha macye mbere y'amajonjora ya Miss Rwanda.

Abafana babiri bazwi b’izi kipe, ni Rwarutabura wa Rayon Sports na Rujugiro wa APR Fc.

Amarangi y'amakipe yabo akiri ku mibiri yabo, ni uko binjiye mu ihema ryaberagamo umuhango wo kujonjora abahatanira kwinjira mu mwiherero.

RWARUTABURA NA RUJUGIRO BARI BASHYIGIKIYE UMUHOZA EMMA PASCALINE

">

Bari bashyigikiye umukobwa witwa Umuhoza Emma Pascaline.  Si ubwa mbere aba bagabo bagaragaye bashyigikiye umukobwa uba uhatana muri Miss Rwanda, kuko no mu myaka yatambutse barabikoraga cyakora amakuru akavuga ko babikora ku kiguzi cy'amafaranga.

5. Keza Nadia yaciye agahigo ko gukoresha amasegonda 12:

Gukoresha igihe neza yari indi ngingo yo kwitwararika ku bakobwa. Abatari bacye bagowe no guhuza neza igihe babaga bahawe no guhuza n’icyari kigamijwe, aricyo " gusobanura impamvu wumva ari wowe ukwiye kujya mu mwiherero.”

Cyakora hari n'abandi bakoreshaga umunota umwe akabisobanura byose kandi ubwo yasuhuje, akanivugaho.

Uwaciye agahigo ni Keza Nadia wakoresheje amasegonda 12. Uyu mukobwa ntiyabashije kuboneka muri 20 bagiye mu mwiherero.

6. Ba Nyampinga bose bari bahari, uretse Miss Nishimwe Naomie. Bose tuvuga ni ba Nyampinga b'u Rwanda, ukuyemo abari mu mahanga kubera impamvu zitandukanye, abasigaye bose ni ukuvuga Miss Jolly Mutesi, Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Lilian, Miss Meghan Nimwiza na Miss Ingabire Grace bose bitabiriye umuhango wo guhitamo abakobwa 20.

Uretse ko abo tuvuze basanzwe ari n'abakozi b'ikigo gitegura Miss Rwanda. Undi wari witabiriye ni Miss East Africa 2021, Shanitah Munyana akaba n'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 akanaba na Miss Supranational Rwanda 2019.

Ikibazo kigaruka ari kimwe. Bigenda gute ngo Miss Naomie uzwiho kwitabira ibirori ariko akaba atajya yitabira ibya Miss Rwanda? Ni ingingo ngari yo kugarukaho.          

Mugabekazi Ndahiro Queen yabonye itike yo gukomeza mu mwiherero

 

Nshuti Divine Muheto yakomeje ku bwo gukura amajwi menshi mu matora 

Nkusi Lynda yavuze ko ashaka kujya mu mwiherero kuko atari ubwa mbere

Uwimanzi Vanessa yavuze ko ashaka gukora umushinga w'ubuhuza kurusha uko abantu bajya mu nkiko 

Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021 ari kumwe na Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational 2021 

Ruzindana Kelia yahamagawe bwa mbere nyuma y'uko agize amajwi menshi mu matora 


Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022 

Uwimana Jeannette ufite ubumuga yagiye mu mwiherero, ahabwa umusemuzi


 

Abafana bari bitwaje ibyapa byanditseho amazina y'abo bashyigikiye n'amafoto yabo 

Ibyishimo kuri Kazeneza Marie Merci wagiye mu mwiherero 

Umuhoza Emma Pascaline (No.53) 

Bahenda Umurerwa Arlette Amanda (No.55)

 

Uwikuzo Marie Magnificat (No.67) 


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 

Kayumba Darina (No.25)


Dj Ira niwe wavanze umuziki muri ibi birori byo guhitamo abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero 

Martina Abera na Sam Kalisa b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru nibo bayoboye ibi birori  

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022

REBA HANO ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2022

">

AMAFOTO: MJERE PRODUCTION








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND