RFL
Kigali

Bizavugwa mu mateka: Ibyo kwitega mu ijonjora ryinjiza abakobwa 20 mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:26/02/2022 14:47
1


Bimwe mu bice by'ingenzi biranga irushanwa rya Miss Rwanda ni agace karyo kerekeza mu mwiherero (Pre- selection) ari na ko kagiye kuba ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 26/02/2022 i Gikondo kuri Expo Ground kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.



Bizavugwa mu mateka! Bitandukanye n’izindi nshuro ziheruka uhereye mu 2009. Kuri iyi nshuro ni bwo iki cyiciro cyigezemo abakobwa 70, umubare utarigeze ubaho mu mateka y'iri rushanwa. Impamvu y’ibi yashakirwa mu bwitabire bw'ibanze bwaranze amajonjora y'intara.

Mu bakobwa 68 bari guhatanira gukomeza, abagize akanama nkemurampaka karaza guhura n'akazi katoroshye ko gusezerera abakobwa 50 gakomezanye n'abandi 18.

Ni mu gihe abakobwa 2 bo bari butambutswe n'ingufu zakoreshejwe n'inshuti, imiryango n'abakunzi babo binyuze mu gishoro cyo gutorwa.

Birashoboka ko aba bakobwa bari buze kwinjira mu mwiherero binyuze muri iyi nzira ari Ruzindana Kelia na Nshuti Divine Muheto.

Nubwo ari uko bimeze ariko, cyimwe n'abasigaye nabo baraca imbere y'akanama nkemurampaka basubize ibyo baza kubazwa.

Tukivuga ku kanama nkempuramaka, birashoboka ko kaza guhinduka hakaba hari abaza kuvamo hakiyongeramo abandi n'umubare ushobora kuza kuva ku bantu batatu ukagera kuri batanu.

Ubusanzwe akanama nkemurampaka mu majonjora y'ibanze kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Munyaneza James na Evelyne Umurerwa.

Mutesi Jolly ni nyampinga w'u Rwanda wa 2016, niwe wahagaririye u Rwanda mu Miss World ku nshuro ya mbere.

Ni rwiyemezamirimo, ni Visi Perezida was Miss East Africa Organization, anabitse igihembo cy'umugore uvuga rikijya hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga cy'umwaka wa 2020. Yajyaga anategura ibiganiro byahuzaga urubyiruko n'abayobozi mu kitwa Inter- Generation Dialogue.

Munyaneza James, ni umwe mu ntariribonye mu itangazamakuru anabereye umuyobozi kimwe mu bitangazamakuru bikorere mu Rwanda byandika mu rurimi rw'icyongereza.

Yanagiye yandika mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye. Si ku nshuro ya mbere yari yicaye ku ntebe ijonjora abakobwa baba bahize abandi mu marushanwa y'ubwiza by'umwihariko Miss Rwanda. Mu gihe cyose yabikoze ntaraterwa amabuye.

Evelyne Umurerwa nawe ari mu bari bagize Akanama Nkemurampaka. Ubunararibonye bw'uyu mugore mu itangazamakuru ntibushidikanwaho.

Akorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru akanibanda mu biganiro bizamura umwari n'umutegarugori, anabitse amashimwe yabyo, ubanza ari imwe mu mpamvu zibanze abategura Miss Rwanda bakunda guha akazi uyu mugore.

Kandi mu gihe cyose yari yicaye ku ntebe yo guhitamo abakobwa bahiga abandi ntagushidikanya ko yabikoraga uko byakagombye gukorwa.

Ikindi cyo kwitega mu majonjora yerekeza mu mwiherero ni umurindi w'abafana. Bihabanye n'umwaka ushize aho irushanwa ryatangiriye mu mwiherero rigasorezwa mu mwiherero kubera iyaduka rya Covid-19.

Kuri iyi nshuro hagendewe ku ngamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID 19, abafana barakomorewe, amatike yaragurishijwe, wa murindi wabo uraza kongera kugaragara. Ibi biba byiza ku mukobwa witeguye neza ariko ni n'igitutu ku mukobwa uba utateguye.

Biragoye kwemeza ko itangazamakuru ryakumiwe mu majonjora y'ibanze. Ni na ko binagoye kwemeza ko ryoroherejwe.

Hagendewe ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 harimo kwirinda ubucucike hagamijwe guhana intera, mu cyumba cy'amajonjora yo mu ntara wasangaga harimo abanyamakuru babarirwa ku ntoki.

Ibiganiro bihuza abanyamakuru n'abahatanira ikamba byari bibujijwe. Birashoboka ko kuri iyi nshuro hashobora kuza kubaho impinduka n’ubwo izo kwitega zitaba nyinshi.

Ikindi cyo kwitega ni abakobwa babiri bari mu irushanwa rya Miss Rwanda. Irushanwa rya Miss Rwanda ryahinduye imirongo migari ijyanye n'amabwiriza yarebwaga ngo umukobwa yitabire Miss Rwanda.

Na mbere hose ababana n'ubumuga ntibari bakumiriwe ariko baritinyaga. Kuriyi nshuro hagaragaye ingeri nyinshi zitandukanye maze abategura Miss Rwanda barabishimirwa.

Ng’uko uko amajonjora yibanze yasize abakobwa babiri bari mu bakobwa 70 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Birashoboka ko amahirwe menshi ari uko haza gukomeza umwe muri abo babiri. 

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu, abakobwa bakoze imyitozo ya nyuma 

Uyu munsi haramenyekana abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 

Kuri iyi nshuro abafana bemerewe kwinjira. Ni ubwa mbere mu mateka ya Miss Rwanda abakobwa 70 bageze muri ‘Pre-Selection’ 


Ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA JEANNETTE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bosco2 years ago
    UMVA URABIKORA NETU AMAHIRWE MASA





Inyarwanda BACKGROUND