RFL
Kigali

Harimo umunyamakuru n'abahanzikazi 3: Urutonde rw'abakobwa b'ibyamamarekazi batereswe na Wizkid-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/02/2022 8:56
0


Umuhanzi w'icyamamare Wizkid ukomoka muri Nigeria uri kuvugwa mu rukundo n'umuhanzikazi Tems amaze guca agahigo ko gukundana n'ibyamamarekazi bitari bicye kuva ku munyamakurukazi Tania Omatayo kugeza kuri Tiwa Savage. Menya abakobwa b'ikimero Wizkid amaze gukundana nabo.



Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye ku izina rya Wizkid ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika ndetse umaze no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga bitewe n'ibihangano bye binyura abatari bake. Uyu muhanzi uretse kuba azwiho ubuhanga akoresha injyana ya Afro Beat aribyo byamuhesheje amahirwe yo kujya muri Grammy Awards, Wizkid azwiho kuba yarakundanyeho n'abakobwa benshi beza bo mu ngeri zose yaba abanyamideli, abahanzikazi, abakinnyi ba filime ndetse yanakundanyeho n''umunyamakurukazi uzwi cyane muri Nigeria.

Umuhanzi Wizkid wagiye uvugwaho byinshi mu rukundo kuri ubu bimaze igihe bivugwa ko yaba ari mu rukundo rw'ibanga n'umuhanzikazi Tems ugwezeho muri Nigeria banakoranye indirimbo yakunzwe bise Eseence. Ikinyamakuru Daily Africa cyashyize hanze urutonde rw'ibizungerezi Wizkid yaterese mbere na nyuma yuko yamamara:

1.Sophie Rammal

Umuhanzi Wizkid yakundanye n'umukobwa w'ikimero witwa Sophie Rammal w'umunyamideli. Uyu mukobwa akaba ariwe mukobwa wa mbere yaterese ubwo yarafite imyaka 17 y'amavuko. Urukundo Wizkid yakunze Sophie Rammal yarugaragaje ubwo yamuririmbiraga indirimbo yise Holla At Your Boy ndetse anamushyira mu mashusho y'iyi ndirimbo. Aba bombi bakundanye imyaka 3 gusa bahita batandukana.

2.Shola Ogodu

Wizkid nyuma yo gutandukana n'umunyamideli Sola Ogodu yahise atangira gukundana n'uimukobwa witwa Shola Ogodu muri 2010. Aba bombi bakundanye bafite imyaka 19 ndetse bahita banabyarana umwana w'umuhungu witwa Boluwatife Balogun. Nyuma yuko babyaranye bahise batandukana biyemeza kurera uyu mwana nk'ababyeyi gusa iby'urukundo ntabirimo. Kugeza ubu Wizkid yiyanditse ku mubiri we izina Boluwatife ry'imfura ye yabyaranye na Shola Ogodu.

3.Victoria Kimani

Wizkid yakundanye n'umuhanzikazi Victoria Kimani ukomoka muri Kenya mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2015. Urukundo rw'aba bahanzi bombi ntago rwarambye kuko batabashaga kubonana kuburyo bworoshye bitewe n'akazi kabo katumaga batabonerana umwanya ndetse n'ikibazo cyuko bose bari mu bihugu bitandukanye. Ibi akaba aribyo Victoria yKimani yatangarije ikinyamakuru Kenya's Standard Media ubwo yarakimara gutanukana na Wizkid.

4.Tania Omatayo

Umunyamakurukazi Tania Omatayo yakundanye n'umuhanzi Wizkid kuva muri 2015. Urukundo rwabo rwaravuzwe cyane muri Nigeria gusa ntirwamara kabiri bitewe nuko uyu muhanzi yamuciye inyuma agatera inda undi mukobwa witwa Binta Diallo. Ubwo Wizkid yatandukanaga na Tania Omatayo yamusabye imbabazi kuri Twitter kuba yaramubabaje akanamutesha umwanya.

5.Binta Diallo

Ubwo Wizkid yarakimara gutandukana n'umunyamakurukazi Tania Omatayo yahise akundana n'umunyamideli Binta Diallo ukomoka muri Guinnea. Mu mwaka wa 2016 aba bombi babyaranye umwana w'umuhungu bitiriye amazina y'uyu muhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun Jr. Nyuma yuko babyaranye iby'urukundo rwabo byahise birangirira aho.

6.Jada Pallock

Muri 2017 umuhanzi Wizkid yatangaje kumugaragaro ko ari mu munyenga w'urukundo n'umujyanama we Jada Pallock uzwiho kuba yarakoranye n'ibyamamare nka Chris Brown,Drake hamwe na Pia Mia. Aba bombi bahise babyarana umwana w'umuhungu witwa Zion Ayo-Balogun. Urukundo rwabo ntabwo rwakomeje gutera imbere dore ko batandukanye bamaranye imyaka ibiri gusa bakundana.

7.Tiwa Savage

Umuhanzikazi w'icyamamare Tiwa Savage yatangiye gukundana na Wizkid muri 2018 ubwo yarakimara guhana gatanya na TeeBillz wahoze ari umugabo we banafitanye umwana w'umuhungu. Urukundo rwabo rwatunguye benshi bibazaga ko umubano wabo ari ubushuti busanzwe kugeza ubwo Wizkid yabyerekanye mu mashusho y'indirimbo Fever yakunzwe cyane. Urukundo rwaba basitari bombi ntabwo rwigeze ruramba na gato kuko batandukanye nyuma y'umwaka umwe gusa.

8.Tems

Nyuma yo gukundana n'abahanzikazi babiri, Wizkid yongeye kuvugwa mu munyenga w'urukundo n'umuhanzikazi wa gatatu ariwe Tems. Kuva mu kwezi kwa Cumi mu mwaka wa 2021 byakomeje kuvugwa ko aba bombi bari mu rukundo rw'ibanga. Ibi byakomeje gutwizwa umurindi n'amagambo asize umunyu aba bombi babwirana ku mbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu nubwo Tems na Wizkid nta n'umwe muri bo urerura ngo avuge ko akunda undi ku mugaragaro, bikomeje kuvugwa ko bakundana mu buryo bw'ibanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND