RFL
Kigali

Abakobwa: Uko wakwivura imvuvu burundu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/02/2022 9:06
0


Imvuvu zo mu mutwe ni indwara ibangamira abantu benshi by’umwihariko abakobwa, kuko usibye kuba zituma mu mutwe hasa nabi ziranaryana zikakubuza amahoro. Mu gihe rero ukunda kugira imvuvu, menya icyo wakora uzivura.



Ku bakobwa bakunze kurwara imvuvu zikabangiriza umusatsi, ubu ni uburyo wakoresha uzivura nk’uko Santé Plus Mag yabitangaje:

-Gusiga mu mutwe amavuta ya elayo : Mbere yo gukaraba mu mutwe, banza ufate amavuta ya elayo usige mu mutwe usa n’ukora masaje mu mutwe. Yareke amaremo iminota 45 ubone gukarabamo.

-Gukaraba mu mutwe amazi arimo indimu cyangwa se vinaigre : Fata indimu uyikamurire mu mazi cyangwa se ukoreshe vinaigre de cidre, ufate ibiyiko 3 ushyire mu mazi ugiye gukaraba mu mutwe. Karaba bisanzwe ukoresheje shampoo. Jya ukarabamo byibura rimwe mu cyumweru.

-Jya wirinda gusiga mu mutwe hagikonje : Si byiza ko wasiga mu mutwe amavuta kandi hagikonje, kuko iyo ubukonje buhuye n’amavuta butuma mu mutwe habamo umwanda.

-Jya usokoresha igisokozo cya wenyine : Hari ubwo abantu barwara imvuvu kuko batizanya ibisokozo, ugasanga umwe azanduje undi. Ni byiza rero ko ukoresha igisokozo cya wenyine.

-Kwirinda kudefiriza ugashya : Iyo bakudefirije ugashya mu mutwe, hari ubwo umubiri womoka nawo ukaba wabyitiranya n’imvuvu kuko nabyo biryana ndetse bikazana n’umwanda mu mutwe.

-Irinde ko bagusuka bakurura cyane : Igihe bagusuka bakurura cyane nabyo biri mu byatera imvuvu, kuko iyo bakurura umusatsi wo mu ruhu umubiri urababara ukazana twa tuntu tw’umweru dukunze kuba turi aho ibisuko byatangiriye ku ruhande, mu gahanda no mu irugu, ariko rimwe na rimwe usanga no hagati tuzamo nyuma y’igihe gito bikabyara umwanda wazasukura ugasanga ufite imvuvu nyinshi zirimo n’umwanda.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha kwivura imvuvu no kuzirinda, ariko mu gihe ubonye zidakira wakegera umuganga w’uruhu akagufasha kumenya uburyo wazivuramo n’impamvu izigutera.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND