RFL
Kigali

Cardi B azishyurira imiryango 17 yaburiye ababo mu nkongi y'umuriro aho avuka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2022 8:45
0


Umuraperikazi Cardi B agiye kwishyurira amafaranga y'ikiriyo imiryango 17 yaburiye ababo mu nkongi y'umuriro yahitanye benshi mu gace ka Bronx avukamo.



Belcalis Almanzar wamamaye cyane ku izina rya Cardi B akoresha mu muziki, umwe mu baraperikazi bakunzwe cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika n'ahandi henshi hatandukanye ku Isi agiye gufasha imiryango 17 yaburiye ababo mu nkongi y'umuriro iherutse kuyogoza umujyi wa New York mu gace ka Bronx akomokamo. Iyi miryango 17 Cardi B agiye kuyiha amafaranga azabafasha gushyingura no gukura ikiriyo cy'ababo bahitanywe n'inkongi y'umuriro.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko meya w'umujyi wa New York witwa Eric Adams yabitangaje, aho yavuze ko uyu muraperikazi yamuhamagaye amubwira ko yifuza gufasha imiryango 17 yaburiye ababo mu nkongi y'umuriro. Yagize ati''Turashimira Cardi B ugiye kwishyurira amafaranga y'ikiriyo imiryango 17 yaburiye ababo mu nkongi y'umuriro yibasiye agace ka Bronx''.

Cardi B uzwiho gukunda cyane agace avukamo ka Bronx ndetse akunze no kumvikana akaririmba mu ndirimbo ze, nawe yagize icyo atangaza aho yagize ati''Ntewe ishema no kuba nturuka muri Bronx, mfite inshuti nyinshi n'imiryango bahatuye arinaho bakorera. Nkimara kumva ko umuriro wahateye nahise niyumvamo ko ngomba kugira icyo nkora ngafasha abantu baho. Nizeye ko kudahangayikishwa n'ibijyanye n'amafaranga yo gushyingura ababo bizabafasha''.

Umuraperi Cardi B ugiye gufasha imiyango 17 y'ababuriye ababo mu nkongi y'umuriro yibasiye akace avukamo. Si ubwa mbere yaba afashije aka gace dore ko mu mpera z'umwaka ushize mu minsi mikuru isoza umwaka yafashije imiryango itishoboye yo muri Bronx kwizihiza Noheli.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND