Doreen Kabareebe, Umunya-Uganda ukomoka mu Rwanda waryubatse muri Uganda mu bijyanye no kumurika imideli, yatangaje ko yinjiye mu idini rya Buddhism ritemera Imana.
Uyu munyamideli yararyubatse muri Uganda ku buryo bukomeye. Aherutse kuza mu Rwanda ayobora ibirori byari byiswe 'Christmas Celebrities Party' byateguwe na BadRama mu 2019. Ikinyamakuru howwebiz.ug cyo muri Uganda cyanditse ko ubwo uyu mukobwa yaganiraga na kimwe mu bindi binyamakuru byo muri iki gihugu yemeje ko yamaze kujya muri iri dini ritemera Imana.
Hari aho yagize ati" Gutuza muri njye biranyomora kurusha ibyanditswe byera byo muri Bibiliya, imyaka yashize nari narayobye ubu nahisemo kugira ngo ibihe byari byarahise bigende n'abanyobeje bose ndekane nabo".
Mu minsi ishize ubwo yari ari mu biruhuko i Dubai, yagaragaye afite igishushanyo cya Buddha ku kibuno cye ahagana ibumoso. Ubusanzwe Buddhism ni idini ryakomotse mu Buhinde abarijyamo ntibizera Imana.
Amateka agaragaza ko iri dini ryashinzwe na Siddartha Gautama ufite inkomoko mu Burengerazuba bw'u Buhinde mbere y'ivuka rya Yesu mu kinyejana cya 5 ariko na none bikaba bizwi ko ryamenyekanishijwe na Buddha. Abemera iri dini bashyira imbere imyemerere ya Philosophy. Umu-Buddist ntiyemera Imana, ntiyemera na Mwuka Wera ahubwo bemera kwigira ku bandi bakaba bagendera ku mategeko 4 nyamukuru ari yo: 'Ntukice ikiremwa utabasha kurema, ntukibe, ntugasambane, ntukanywe ibiyobyabwenge'.
TANGA IGITECYEREZO