RFL
Kigali

Maya Angelou yabaye umwiraburakazi wa mbere washyizwe ku giceri cy’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:11/01/2022 21:32
0


Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukora ibiceri by’amadolari (US Mint) cyashyize hanze ibiceri biriho amashusho y’abagore batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mateka ya Amerika. Muri aba bagore harimo n’umugore w’umwiraburakazi witabye Imana witwa Maya Angelou.



Ibi biceri byiswe Quarters byakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gikora ibiceri by’amadorali cyizwi nka United States Mint, biriho amashusho y’abagore batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye harimo nko muri sinema, ubusizi, ubumenyi bw’ikirere n’izindi.

Muri aba bagore batandukanye bashyizwe kuri ibi biceri harimo n’umugore w’umwiraburakazi witwa Maya Angelou witabye Imana akaba yari umusizi ndetse n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Iki giceri cyashyizweho uyu mugore ni kimwe mu biceri byiswe Quarters bizatangira gukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2022 kugera mu mwaka wa 2025 nk'uko byatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika cyakoze ibi biceri, US Mint. iki giceri gifite agaciro kama-Cents 25.

Amakuru avuga ko ibi biceri biriho amashusho y’aba bagore byatangiye gukwirakwizwa ndetse ko bidatinze Abanyamerika bazatangira kubikoresha.


Ibi biceri bizakoreshwa kugera mu mwaka 2025

Abandi bagore bashyizwe kuri ibi biceri barimo umugore witwa Sally Ride, wabaye umugore wa mbere mu mateka ya Amerika wagiye mu isanzure, hakaza Wilma Mankiller wabaye umugore wa mbere muri Amerika wabaye umuyobozi wa Chirokee Nation, Anna May Wong umugore wa mbere w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bushinwa wabaye umukinnyi ukomeye mu ruganda rwa sinema muri Amerika (Hollywood), ndetse na Adelina Otero-Warren wabaye umurezi ndetse n’umunyapolitiki.


Maya Angelou umwe mu bagore bakoze amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Uyu mugore Angelou, yitabye Imana mu mwaka 2014 afite imyaka 68 y’amavuko, akaba yari umusizi ndetse akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Mu mwaka 1993, yabaye umugore wa mbere w’umusizi mu mateka ya Amerika wasomye umuvugo mu irahira ry’umukuru w’igihugu ndetse akaba yarahawe n’umudari utangwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Presidential Medal of Freedom) awuhawe n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama mu mwaka wa 2011.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND