RFL
Kigali

Somalia na Ethiopia ni byo biyoboye urutonde rw'ibihugu 10 bifite abakobwa beza kurusha abandi muri Africa-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/01/2022 9:33
3


Igihugu cya Somalia na Ethiopia ni byo biri ku isonga mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika bifite abakobwa beza kurusha abandi.



Bimaze kumenyerwa ko muri mwaka hagaragazwa ibihugu bifite abakobwa beza ku mugabane wa Afurika aho bikorwa inshuro ebyeri mu mwaka yaba mu ntangiriro zawo ndetse no mu mpera zawo. Kuri ubu hamaze gusohoka ibihugu 10 bifite abakobwa b'ikimero kurusha abandi muri Afurika, Ibihugu nka Somalia, Ethiopia na Egypt ni byo biyoboye uru rutonde mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa Cyenda.

Ibihugu 10 bifite abakobwa beza muri Afurika mu 2022 nk'uko byatangajwe na Daily Africa hamwe n'ikinyamakuru The Nile Post:

1.SOMALIA


Ku isonga igihugu gihigika ibindi mu kugira abakobwa bafite uburanga kurusha abandi muri Afurika ni Somalia.

2.ETHIOPIA


Abakobwa bo muri Ethiopia bazwiho kuba bafite amaso manini kandi bafite n’amasura meza akurura benshi.

3.EGYPT


Kuri uyu mwanya wa gatatu dusangaho abakobwa bo mu gihugu cya Egypt nabo bagaragara kuri uru rutonde nk’abakobwa beza bazwiho kugira indeshyo idasanzwe ku mugabane wa Afurika.

4.Afurika y'Epfo


Igihugu cya Afurika y'Epfo (South Africa) cyiza ku mwanya wa kane mu kugira abakobwa b'ikimero kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.

5.GHANA


Abakobwa bo muri Ghana bagira urugwiro cyane by’umwihariko kuri ba mukerarugendo baza babagana bikaba akarusho. Iki gihugu cyikaba kiri ku mwanya wa 5 mu bihugu 10 bifite abakobwa beza muri Afurika.

6.ERITREA


Eritrea ni igihugu gito ariko kirangwamo abakobwa beza benshi cyikaba cyiza ku mwanya wa 6 mu kugira abakobwa b'uburanga. Muri iki gihugu kandi hakunze gukoreshwa ururimi rwitwa Tigrinya.

7.KENYA


Kenya ni igihugu kigendwa na ba mukerarugendo benshi kuko byibuze  buri mwaka gisurwa na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 2. Si ibi gusa kandi kuko Kenya ifite umwihariko wo kuba ari amahitamo ya mbere kuri ba mukerarugendo baba baje muri Afurika ku nshuro yabo ya mbere. Abakobwa bo muri kenya bakaba ari beza, niyo mpamvu  umujyi  mukuru wa Kenya ari wo Nairobi ugendwa cyane n’abagabo.

8.MORROCO


Igihugu cya Morroco gituwe n’abakoresha ururimi rw’icyarabu cyane, kikaba kirangwa n’umutekano ndetse nacyo kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza muri Afurika.

9.RWANDA


U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, kikarangwamo umutuzo ndetse n’ahantu nyaburanga ho gutemberera haryoheye ijisho, kikaba kandi kinakurura ba mukerarugendo batari bacye. Ku mwanya wa cyenda rero dusangaho abari b’abanyarwandakazi nabo bakurura abatari bacye.

10.DJIBOUTI


Djibouti ni igihugu gito gifite abaturage batagera no kuri miliyoni 1 ariko ntibiyibuza kuza ku mwanya wa 10 nk’igihugu gifite abakobwa beza cyane muri Afurika. Muri iki gihugu bakaba bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ziridiwiski2 years ago
    Uwakoze iyi top 10. Ntago icyoyagendeyeho kinoze suko aruko ndi umunyarwanda. Ariko nageze Kenya narebye Burundi ntagihugu muribi gifite abakobwa beza Kurusha u Rwanda. Uyu yarebeye kunzobe. U RWANDA ni 1/2. Somalia ndabazi nabo shwi
  • Oscar Chege2 years ago
    Kenya ifise abakobwa babi icyokibanza cindwi(7)ntabwo igikwiye abakenya ubwabo baravyivugira
  • Singirankabo Venuste2 years ago
    Jye narumiwe ubuse gutoranya barebeye kukyi baratubeshya pe urwanda ntirwagakwiye kuza kuruyumwanya nabagande bazi ko murwanda harabakobwa beza





Inyarwanda BACKGROUND