RFL
Kigali

Icyorezo karundura, guterwa n'ibivejuru: Ubuhanuzi bwa Baba Vanga bwitezwe mu 2022 nyuma yo kuvuga byinshi bikaba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/12/2021 8:35
0


Umukecuru w'impumyi wari umuhanuzi uzwi ku izina rya Baba Vanga ukomoka mu gihugu cya Bulgaria, yongeye gutitiza Isi nyuma yaho impapuro yasize yanditse ziriho ubuhanuzi bwe zigiye ahagaragara. Muri ubu buhanuzi yasize, hakaba hakubiyemo ibintu 6 bikomeye bizaba mu mwaka wa 2022.



Vangelina Pandeva Gushterova wamamaye ku izina rya Baba Vanga, ni umugore w'impunyi ukomoka mu gihugu cya Bulgaria uzwiho impano yo kubona ibintu mbere yuko biba. Baba Vanga akaba yaravutse mu 1911 akaba yaritabye Imana mu 1996 afite imyaka 86 y'amavuko. Nyamara nubwo yapfuye yasize yanditse ubuhanuzi bwe ku buryo hari ibyo yasize yanditseigihe kigera bikaba impamo.

Mu buhanuzi yasize avuze bukaba bwamamaye bwatumye abantu bamutinya, harimo igitero Al-Qaeda yagabye ku butaka bwa Amerika tariki ya 11/09/2001 ibi akaba yarabivuze mu 1989.


Mu bundi buhanuzi bwabaye impamo Baba Vanga azwiho, harimo kuba yarahanuye mu 1994 ko umuperezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika azaba ari umwirabura ndetse azwiho kuba mu 1992 yarahanuye Ttsunami ikaba mu 2004. Kuri ubu uyu muhanuzikazi w'impumyi umaze imyaka 25 apfuye yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga nyuma yaho umwuzukuru we, Sofia Gushterov ashyize hanze ubuhanuzi bwo mu 2022 nyirakuru Baba Vanga yasize yanditse.


Ibinyamakuru byinshi birimo The Independent, The New York Post, Metro Uk n'ibindi byatangaje iyi nkuru iri guca ibintu byakomoje kubyo Sofia Gushterov yavuze bijyanye n'ubuhanuzi bw'umwaka wa 2022 ubura iminsi micye ugatangira. Mu bintu 6 bikomeye bizaba mu 2022 Baba  Vanga yasize ahanuye ni ibi:

-Icyorezo kizahungabanya Isi kurusha ibindi byorezo byabayeho kikazaba cyizaturuka mu gihugu cya Serbia.

-Imigi ikomeye ku Isi izahura n'ibibazo byo kubura amazi 

-Isi izaterwa n'ibivejuru 

-Igihugu cy'u Buhinde cyizibasirwa n'inzara izahitana abantu benshi

-Igihugu cya Australia cyizahura n'imitingito ikomeye hamwe n'ibihugu bimwe byo kumugabane wa Asia'

-Abantu bazajya bamara amasaha menshi bicaye imbere y'amateleviziyo yabo.


Ikibumbano cyakozwe mu isura ya Baba Vanga giherereye muri Bulgaria

Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko 88% bw'ubuhanuzi Baba Vanga yasize avuze biba impamo ndetse ibihugu byinshi birimo Bulgaria akomokamo, Ireland na Poland bikunze kugendera ku buhanuzi bwa Baba Vanga kuko bizera cyane ibyo yavuze,  nyuma yaho bimwe muri byo byabaye impamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND