RFL
Kigali

RIB yaburiye abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga bitwikiriye siporo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/10/2024 15:40
0


Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakora ibigize ibyaha bitwaza ko bari mu gisata cya siporo.



Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Ukwakira 2024. Yavuze ko muri siporo hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakora ibyaha birimo kwangiza izina ry'umuntu.

Ati: "Muri siporo, hari bakoresha imbuga nkoranyambaga mu byo nakwita nko kwangiza izina ry'umuntu hari n'aho bazikoresha batoteza. Ibyo nabyo ni ibyaha bihanwa n'amategeko, ndetse no gutangaza ibihuha ibyo ni ibyaha bihanwa n'amategeko. 

Hari n'indi migenzereze itariyo yo gukoresha amagambo aremereye atari ngombwa ku muntu runaka ugasanga ayo magambo arashyamiranya amakipe aya naya ndetse bashobora ugasanga bari gukoresha imvugo zikurura urwango. 

Ibyo rero babyitonderemo ntabwo kuba ufite uburenganzira bwisanzuye bwo gutanga ibitekerezo byawe ufite umurongo utagomba kurenga. Ugomba kubaha ubuzima bwite bw'umuntu, ugomba kubaha amategeko. Hano cyane hari igihe asanga abantu binjira mu buzima bwite bw'umuntu ugasanga baramwangije neza neza ntabwo rero ari byo".

Yakomeje avuga ko hari abitaranya ibyaha bihanwa n'amategeko ya siporo ndetse n'ibyaha mpanabyaha ndetse ko igice cya siporo atari akagarwa ko naho RIB yahagera.

Ati: "Hari abantu bitiranya ibyaha bihanwa n'amategeko agenga siporo n'ibyaha mpanabyaha. Hariho ibikorwa abantu bakwiye kumenya ko mu Rwanda bihanwa, ruswa ari ishingiye ku mubiri cyangwa amafaranga, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa impapuro mpimbano ibyo ni ibyaha bihanwa.

Ubwo ni ubutumwa abantu bagomba kumenya ko agace ka siporo atari ikirwa, itagomba gukorwamo, RIB itahagera. Ni ukuvuga ngo ukuboko k'ubutabera gushobora no kuza muri siporo mu gihe hari ibikorwa nkibyo ngibyo bihanwa n'amategeko mu Rwanda nta cyatuma bidakurikirinwa".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND