Kigali

Iminota 4 gusa yari ihagije ngo Sergio Ramos abe yujuje amakarita 27 y'umutuku

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/12/2021 9:10
0


Sergio Ramos mu mukino we wa kabiri muri shampiyona y'u Bafaransa 'Ligue1' yahise abona ikarita itukura nyamara yinjiye mu kibuga asimbuye.



Urugendo rwa myugariro w'umunya-Espagne, Sergio Ramos muri PSG ntabwo rwatangiye neza dore ko kuva yasinya muri iyi kipe, amaze kuyikinira imikino ibiri gusa harimo umwe yabanje mu kibuga.    

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza ubwo PSG yakinaga na Lorient, Ramos yinjiye mu kibuga asimbuye nyuma yaho umutoza Mauricio Pochettino yabonaga yatsinze uyu mukino, ahitamo gushyiramo uyu myugariro kugira ngo nawe akomeze kumenyera. 

Ramos yakinnye iminota 40 gusa kuko ku munota wa 81 yaje kubona ikarita y'umuhondo, ndetse ku munota wa 85 abona indi karita y'umuhondo ya kabiri muri uyu mukino, byaje gutuma asohoka mu kibuga umukino utarangiye. 

Iyi karita y'umutuku Ramos yabonye mu minota ine gusa, yabaye ikarira ye ya 27 y'umutuku abonye kuva yatangira umupira w'amaguru.

Mu mikino ibiri Ramos yakiniye PSG yabonye ikarita itukura yabaye iya 27 kuva yatangira gukina umupira w'amaguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND