RFL
Kigali

Volleyball: REG yasinyishije abakinnyi babiri bakiniraga United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2021 18:28
0


Murangwa Nelson na Mahoro Ivan bakiniraga United Volleyball Club, bamaze kwerekeza muri REG Volleyball Club aho basinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Ukuboza 2021, ikipe ya REG Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi babiri, Murangwa Nelson na Mahoro Ivan bakiniraga United Volleyball Club, ndetse bakaba bizeye ko bazafasha byinshi iyi kipe mu marushanwa atandukanye bazitabira.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yasangije abayikurikira amafoto basinyisha aba bakinnyi, ndetse barenzaho ubutumwa bugira buti” Umukinnyi Mahoro Ivan wakiniraga #UVC yasinyiye #REGVC amasezerano y'imyaka 2. Umukinnyi Murangwa Nelson wakiniraga #UVC yasinyiye #REG VC amasezerano y'imyaka 2 adukinira.

Mahoro na Murangwa bazongera ingufu muri REG yifuza kuguma ku isonga”.

Aba bakinnyi bakiniraga ikipe ya UTB Volleyball Club mbere y’uko isenyuka, bahita berekeza muri Unity Volleyball Club, nayo basohotsemo berekeza muri REG.

Aba bakinnyi bitezweho gufasha REG kwegukana igikombe cya shampiyona kigiye gukinirwa, bazamara imyaka ibiri muri iyi kipe y’ikigo cy’ingufu.

Murangwa Nelson yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri REG Volleyball Club

Mahoro Yvan wakiniraga Unity Volleyball Club yerekeje muri REG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND