Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ya karindwi itaravuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi, Lionel Messi akomeje kugaruka ku mitwe y’inkuru z’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi, aho ubu noneho yategetswe gusenya Hoteli ye y’inyenyeri enye iherereye i Barcelona muri Espagne.
Messi
wegukanye Ballon d’Or ya karindwi ku wa mbere w’iki cyumweru agashyiraho
agahigo k’umukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi ku Isi, aho arusha bibiri
mugenzi we bahora bahanganye, Cristiano Ronaldo, hoteli ye ya miliyoni 26
z’amapawundi yashyizwe mu zigomba gusenywa i Barcelona.
Iyi
hoteli ya Messi y’inyenyeri enye ’MiM Sitges’ iherereye mu mujyi wa Barcelona
kandi ni hamwe mu hantu yakundaga gusura.
Nk’uko
ikinyamakuru El Confidencial cyabitangaje, ngo icyemezo cy’urukiko cyo gusenya
uyu mutungo kiracyategerejwe, ndetse ngo begereye abahagarariye Messi kugira
ngo batange ibisobanuro, ariko yaba we cyangwa ikipe ye ntabwo bahisemo kugira
icyo bavuga kuri iki kibazo.
Messi
ufite amahoteri muri Ibiza na Majorca afatanyije na Majestic Hotel Group,
yakoresheje miliyoni 26 z’ama pound agura Hotel MiM Sitges, iri hafi kuri
metero zisaga 100 uvuye ku nyanja, akaba yarayiguze mu 2017.
Bivugwa
ko Messi yabikoze atazi ko Sitges Town Hall igomba gusenywa kubera ko
itubahirije amategeko agenga imyubakire.
Kimwe
mu bibazo iyi hoteli ifite ni uko ibaraza ryayo ari rinini cyane kandi yubatswe
bishingiye kuri ryo ariyo mpamvu risenywe bishobora gutuma inyubako isenyuka.
Bivugwa
ko Messi yamenyeshejwe gahunda yo gusenywa ku iyi hoteli ubwo ikinyamakuru
kimwe cyamwegeraga kugira ngo agire icyo abivugaho.
Amakuru
ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi avuga ko ari mu nzira zo kuvugurura hoteri
ye y’ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa n’umujyi.
Hoteli ya Messi iherereye i Barcelona yashyizwe muzigombna gusenywa
TANGA IGITECYEREZO