RFL
Kigali

Abagore:Dore ibintu 6 ugomba gukora niba umugabo wawe aguca inyuma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2021 13:28
0


Muri ibi bihe tugezemo, akenshi usanga umubano wa benshi ugenda uhura n’ibibazo by’ubuhemu no gucana inyuma, akenshi bikaba bikunze kugaragara mu bagabo kuko abantu benshi bahera ku gitekerezo cy’uko abagabo bafite umudendezo wo guca inyuma abakunzi babo cyangwa abo bashakanye.



Dore ibintu 6 ugomba gukora niba umugabo wawe aguca inyuma:

1. Ntukamucire urubanza

Ntugacire urubanza umugabo wawe kubera ko aguca inyuma. Ntushobora kuzimya umuriro uwusukaho peteroli, ugomba kumva ko kumucira urubanza bizatuma umubano wanyu uzamo amakimbirane menshi ahubwo ukaba wanasenyuka.Ukuri nuko abantu barushaho kuba babi iyo ubaciriye urubanza, bakumva ko ubaciraho iteka.

Uko urushaho kumutontomera no kumucira urubanza, bituma yumva ko utamuhaye umudendezo ashaka kandi ibi bishobora gutuma ashakagushakisha umudendezo kurushaho usange yongeye kuguca inyuma.

Ntukavugane nawe mu buryo bukaze, mwicaze hanyuma uganire nawe utuje, umubaze impamvu aguca inyuma, umubaze niba hari icyo ashaka ko utezimbere, wenda imyambarire yawe irashaje cya ntigezweho, uburyo ugenda n’ibindi, mwinjire mu biganiro by’ingirakamaro aho kumutontomera. Gukora ibi bizagutera kugaragara ko ukuze kandi ushyira mu gaciro kuri we.

2. Gerageza kumva ikimutera kuguca inyuma

Ibi bivuze gusa ko ugomba kugerageza kumva impamvu yamuteye kuguca inyuma.Ni uburyo wambara? Biterwa n’amafaranga? Ni ukubera ko utakimushimisha uko bikwiye mu buriri? Gerageza gukora ibishoboka umuyobora kugirango mugire ibiganiro nk’ibi, ushobora gutangira uteka ifunguro akunda, hanyuma nyuma yo kurya ushobora gutangira kumubaza impamvu.

Ukuri nuko ashobora kugukingurira imiryango ku mpamvu zituma aguca inyuma, kandi birashoboka ko nyuma yibyo yaba yiteguye guhinduka, noneho mukaba mwashobora gukora kuri izo mpamvu.

3. Ntukibasire abadamu agucana inyuma nabo

Abagore benshi bakunze gukora ibi, bagashora intambara kumugaragaro n’umudamu umugabo wabo abacana inyuma nawe, ibi n’ibyabana kandi bituma ugaragara nk’udashyira mu gaciro. Umuntu uca inyuma ni umugabo wawe, none kuki ugomba guhura n’uwo mudamu ukamusagarira?

Abagore benshi batekereza ko iyo bamuteyeho rwaserea umugabo wabo azareka guca inyuma,ariko ibi biri kure yukuri, ahubwo bizanamutera kuguca inyuma kurushaho kuko azumva ko winjiye mwisi ye.

Ugomba kugerageza kwicara n’umugabo wawe ukamubwira ko uzi ibirimo biraba, nubwo waba ufite ibimenyetso nk’ifoto y’umudamu n’umugabo wawe ushobora kuyimwereka, ibi bizerekana ko ukuze.

4. Ntukihorere uca inyuma umugabo wawe

Iki ni ikintu cyangiza cyane, kandi nta mugore wakagombye kubikora ngo nuko umugabo we amuca inyuma. Niba uciye umugabo wawe inyuma n’undi mugabo, byerekana ko utabikoze kubera umugabo wawe, ahubwo ko usanzwe ufite umugambi wo kumuca inyuma.

Kandi ukuri nuko nta mugabo uzagumana n’umugore umuca inyuma, kuko biragoye cyane ku bagabo kubyivana mu mutwe, bakomeza kubyibuka. Ntuzace inyuma umugabo wawe, kuko aramutse abimenye, ashobora guhagarika umubano mugatandukana. Ni bacye cyane bashobora kubyihanganira.

5. Buri gihe tegura ifunguro akunda

Bakunda kuvuga, kandi ni ukuri, ko “inzira y’umutima w’umugabo ari igifu cye”. Mu gihe benshi mu bagore bibwira ko bashukisha abagabo babo igitsina, bibwira ko bavuga rikijyana mu gihe barimo gutera akabariro, buri gihe siko bigenda. Ariko, ntawabitindaho, umugabo wese akunda ibiryo byiza. Ni uburyo bwiza ushobora kugarura urukundo yari agufitiye mbere. Mu gihe ugabuye ifunguro akunda, azahora yifuza byinshi kandi ibi bizatuma arushaho kugukunda.

 Gerageza rero utegurire umugabo wawe amafunguro akunda, kuko niba utayazi warakerewe, kandi bigaragaza ko nawe ubwawe utamwitayeho.

6. Ba wowe ubwawe

Ntukemere ko ibikorwa bye bihindura imyitwarire n’imiterere yawe. Ntugahindure inzira cyangwa ikinyabupfura ngo ube umunyamahane kubera ko umugabo wawe aguca inyuma. Uracyakeneye kwicisha bugufi no kumwumvira. 

Src:www.elcrema.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND