RFL
Kigali

Nadège, izina ry’umukobwa ugira ibanga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2021 7:14
0


Menya inkomoko y'izina Nadège n'ibiranaga abakobwa baryitwa.



Nadège ni izina rihabwa umwana w’umukobwa , rifite inkomoko ku Kirusiya ku izina (Nadéžda) risobanura 'icyizere'.

Izina Nadège ryandikwa mu buryo butandukanye , bamwe bandika Nadzeya , Nadejda, Nadezhda, Nadia, Nadya , Nada, Nadica, Naděžda, Naďa n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Nadège

-Nadège ni izina ry’umukobwa ugira ibanga, umeze nk’usuzugura (méfiante) kandi udapfa kugaragaza amarangamutima ye.

-Ni umuntu wihagararaho, akunda akazi, yishimira kujyana n’ibigezweho ndetse no guhaha ibintu bihenze.

-Ni umuntu ukora uko abyumva, akoresha umutimana we agafata umwanzuro, ibyo abandi bamuvugaho ntacyo biba bimubwiye.

-Iyo atageze kucyo yifuzaga arababara kuko aba yumva atewe ishema n’ikintu yagezeho.

-Ni umuntu ukunda ibintu bijyanye n’ubugeni, ubwiza n’umurimbo akabikora kinyamwuga.

-Mu rukundo usanga adahuzagurika , abishyiraho umutima kandi amenya kuryoshya, gusa nawe abayumva yakundwa cyane akabigaragarizwa nk’uko abikora.

-Zimwe mu mbuga zisobanura amazina nka thinkbabynames.com , zitangaza ko Nadège areba kure akamenya icyamugirira akamaro cyangwa umuryango we kandi arangwa no kugira ubumuntu.

-Iyo akiri umwana, ni byiza kumwigisha gukunda umurimo no kugira gahunda kuko usanga aba ari wa mwana utangira ibintu ntabirangize.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND