Menya inkomoko y'izina Nadège n'ibiranaga abakobwa baryitwa.
Nadège ni izina rihabwa umwana w’umukobwa , rifite inkomoko ku Kirusiya ku izina (Nadéžda) risobanura 'icyizere'.
Izina Nadège ryandikwa mu buryo butandukanye , bamwe bandika Nadzeya , Nadejda, Nadezhda, Nadia, Nadya , Nada, Nadica, Naděžda, Naďa n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba Nadège
-Nadège ni izina ry’umukobwa ugira ibanga, umeze nk’usuzugura (méfiante) kandi udapfa kugaragaza amarangamutima ye.
-Ni umuntu wihagararaho, akunda akazi, yishimira kujyana n’ibigezweho ndetse no guhaha ibintu bihenze.
-Ni umuntu ukora uko abyumva, akoresha umutimana we agafata umwanzuro, ibyo abandi bamuvugaho ntacyo biba bimubwiye.
-Iyo atageze kucyo yifuzaga arababara kuko aba yumva atewe ishema n’ikintu yagezeho.
-Ni umuntu ukunda ibintu bijyanye n’ubugeni, ubwiza n’umurimbo akabikora kinyamwuga.
-Mu rukundo usanga adahuzagurika , abishyiraho umutima kandi amenya kuryoshya, gusa nawe abayumva yakundwa cyane akabigaragarizwa nk’uko abikora.
-Zimwe mu mbuga zisobanura amazina nka thinkbabynames.com , zitangaza ko Nadège areba kure akamenya icyamugirira akamaro cyangwa umuryango we kandi arangwa no kugira ubumuntu.
-Iyo akiri umwana, ni byiza kumwigisha gukunda umurimo no kugira gahunda kuko usanga aba ari wa mwana utangira ibintu ntabirangize.
Src:www.behindthename.com
TANGA IGITECYEREZO