RFL
Kigali

Impinduka ku mikino ya shampiyona zatewe n’umukino wa APR FC izakira RS Berkane

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2021 14:49
0


Umukino w’ijonjora rya nyuma muri CAF Confederation Cup uzahuza APR FC na RS Berkane kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, watumye imwe mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda yari iteganyijwe kuri Stade ya Kigali yimurwa.



Ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa kamarampaka uzahuza APR FC na RS Berkane guhera Saa Cyenda, aho kuri iki kibuga hari hasanzwe hateganyijwe kubera imikino ya shampiyona y’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu, Stade ya Kigali yagombaga kuberaho imikino ibiri irimo uwagombaga guhuza APR FC na Gasogi United, uyu wo ukaba warasubitswe, mu gihe undi mukino wari guhuza Kiyovu na Musanze wimuriwe ku wa gatandatu kuri Stade Amahoro.

Ku Cyumweru ho hari hateganyijwe imikino irimo uwagombaga guhuza Rayon Sports na Etoile de l’Est Saa Sita n’igice, ugakurikirwa n’uwa AS Kigali na Police FC Saa Cyenda zuzuye, iyi nayo ikaba yimuwe.

Gahunda nshya y’imikino yimuwe

Ku wa Gatandatu tariki 27/11 /2021

12h30: Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Amahoro)

15h30: Rayon Sports vs Etoile de l’Est (Stade Amahoro)

18h00: AS Kigali vs Police (Stade ya Kigali)

RS Berkane irasesekara mu Rwanda vuba ije gukina na APR FC

APR FC yiteguye gukorera amateka kuri Berkane muri Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND