RFL
Kigali

Miss World igiye kugarura ‘Bikini’; ingingo itazorohera u Rwanda

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:19/11/2021 7:49
0


Iminsi ibarirwa ku ntoki niyo isigaye ngo irushanwa rya Miss World, rimwe mu marushanwa y'ubwiza akomeye ku Isi ritangire. Ni ku nshuro ya 70 rizaba ribaye.



Ni irushanwa ryitabirwa n'abakobwa barenga ijana bavuye hirya no hino ku Isi bahagaririye ibihugu n'imico yabo.

Ingingo y'umuco ni nayo ituma benshi batavuga rumwe ku kwambara bikini aho usanga hari abatabikozwa harimo nk’u Rwanda.

N’ubwo havugwa umuco, hari nanone n'imyumvire n'imitekerereze y’uko umukobwa uhatana mu marushanwa y'ubwiza atakabaye abonwa mu ishusho y'imitere y'umubiri we ahubwo harebwa icyo ubwiza bwe abukoresha mu gufasha umuryango mugari akomokamo. Uku niko umuyobozi w’irushanwa rya Miss World, Julia Morley yabyumvaga mu 2014.

Muri uwo mwaka abategura irushanwa rya Miss World bahagaritse agace ka bikini cyangwa se ‘swimsuit’. Umuyobozi Mukuru wa Miss World, Julia Morley, ari mu kiganiro Good Morning Britain ku wa 17 Ukwakira 2014 yagarutse kuri iki kibazo agira ati “Sintekereza ko dukwiye kwita kureba ngo uyu mukobwa arusha uyu mu nda heza, cyangwa se ibibero byiza. Turi irushanwa ry'ubwiza bushingiye ku ntego kurusha imiterere y'umubiri".

Ibi yabivugaga mu gihe hari hashize igihe iri rushanwa ryotswa igitutu n’impirimbanyi z'uburengazira bw'abagore bazwi nka 'Feminists' bashinjaga iri rushanwa gutesha agaciro umugore banyuze muri uyu mwambaro wa bikini.

Abakurikiranira hafi iby’iri rushanwa rya Miss World, abafatanyabikorwa n'abaterankunga bahuriza ku ngingo y'uko inyungu barikuramo yagabanyutse bitewe n’uko umubare w'abarireba wagiye ugabanyuka kuva bikini yahagarikwa, bagashengurwa nu’ko mukeba w’ibihe byose wa Miss World ariwe Miss Universe umubare w’abarireba wiyongera buri mwaka.

Bikimara gutangazwa ko kwiyerekana mu mwambaro wa bikini bizaba ari agace kamwe mu tugize irushanwa rya Miss world, ibitekerezo byongeye kuba byinshi cyane ko ari ingingo ihora ifite impande ebyiri zivuguruzanya.

Katrina Hodge afite imyaka 33 igihe yahagariraga u Bwongereza muri Miss World 2009 yari afite imyaka 21, yari n'umusirikare mu gisirikare cy'u Bwongereza.

Azwiho kuba yararwanyije ‘bikini’ haba muri Miss World ndetse no muri Miss England. Akimara kumva ko umwambaro wa Bikini wongeye gukomorerwa muri Miss World yagize ati “Ntekereza ko byakabaye amahitamo y'uhatana kurusha kuba nk'itegeko.”

Ann Sydney ni umukecuru w'imyaka 77, iwe ahabitse ikamba rya Miss World ryo mu 1965 nawe yagize ati “N’ubundi sinjya niyumvisha impamvu bari barakuyeho bikini. Abahatana baba barafashe igihe bita ku miterere y'imibiri yabo, bagomba guhabwa amahirwe yo kuyerekana.”

Umuvugizi w'irushanwa agaruka kuri iyi ngingo yavuze ko abazabishaka ari bo baziyerekana muri bikini. Ati “Tugira igice cya Top Model niho abakobwa baziyerekana muri bikini icyakora bizakorwa n'ubishaka.”

Irushanwa rya Miss World riratangira mu mpera z’iki cyumweru rizasoze ku wa 17 Ukuboza 2021. U Rwanda ruzaba ruhagaririwe na Miss Grace Ingabire wamaze gusezeranya abanyarwanda kuzitwara neza.


Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh aritegura gutanga ikamba rya Miss World

Kuri uyu wa kane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Hon. Bamporiki Edouard yakiriye anashyikiriza ibendera ry’Igihugu Ingabire Grace, Nyampinga w'u Rwanda wa 2021 ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World azabera i Puerto Rico





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND