Rutahizamu w’umunya-Argetine ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi, ntari ku rutonde rw’abakinnyi bifashishwa n’umutoza Pochettino ku mukino iyi kipe ikina na Leipzig muri Champions League kubera ikibazo cy’imvune yagize mu ivi, mu mukino wa shampiyona batsinzemo na Lille 2-1.
Messi
ntabwo yitabiriye imyitozo ya PSG yo ku wa mbere ndetse n’iyo ku wa kabiri
ntiyayikoze kubera imvune afite mu ivi, ibi byatumye umutoza Mauricio
Pochettino atamushyira ku rutonde rw’abakinnyi berekeje mu Budage gukina na
Leipzig muri Champions League, umukino utegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu.
Uyu
munya-Argentine wasimbujwe mu gice cya mbere ku mukino PSG yatsinzemo Lille
ibitego 2-1, mu mukino wabaye tariki ya 29 Ukwakira 2021, icyo gihe Messi
yavuye mu kibuga PSG yatsinzwe igitego 1-0, nyuma iza kwishyura inatsinda
icyayihesheje amanota atatu.
Kuri
uyu wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021, abaganga ba PSG basohoye itangazo
rivuga ku mvune ya Messi aho bagize bati”Messi yagize ikibazo cy’imitsi ku
kuguru kwe kw’imoso ndetse n’ububabare mu ivi”.
Ntabwo
hatangajwe igihe Messi azagarukira mu kibuga n’ubwo hari ababona ko imvune ye
idakanganye cyane, ndetse banemeza ko vuba aba yagarutse mu kazi.
Amakuru
meza ku ruhande rwa PSG ni uko Kylian Mbappe utarakinnye umukino wa Lille, yagarutse
mu kibuga ndetse akaza kwifashishwa kuri uyu mukino wa Leipzig.
Marco
Verratti na Leandro Paredes nabo bavuye mu mvune, gusa Sergio Ramos we
aracyafite ikibazo.
Urutonde
rw’abakinnyi PSG yajyanye mu Budage ku mukino wa Leipzig:
Mu
izamu: Keylor Navas, Gianluigi Donnarumma, Alexandre Letellier.
Ubwugarizi:
chraf Hakimi, Presnel Kimpembe, Marquinhos, Colin Dagba, Layvin Kurzawa, Abdou
Diallo, Thilo Kehrer, Nuno Mendes.
Hagati:
Danilo Pereira, Georginio Wijnaldum, Ander Herrera, Julian Draxler, Idrissa
Gueye, Eric Junior Dina Ebimbe.
Ubusatirizi:
Kylian Mbappe, Mauro Icardi, Neymar, Angel Di Maria.
Messi ntari mu bakinnyi ba PSG bakina Leipzig muri Champions League
TANGA IGITECYEREZO