RFL
Kigali

Icyishatse ukinira REG BBC yambitse impeta umukunzi we – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/11/2021 12:48
0


Umukinnyi w’ikipe ya REG BBC, Icyishatse Hervé yambitse impeta umukunzi we, Niwenshuti Mignone amusaba kuzamubera umugore, nawe aramwemerera avuga “YEGO”.



Ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2-021, nibwo Icyishatse yateye intambwe ikomeye yambika impeta umukunzi we Mignone bitegura kurushinga, igikorwa cyabereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Icyishatse ni umwe mu bakinnyi bari mu kibuga mu mukino REG yatsinzemo Patriots BBC amanota 64-49, byatumye yegukana igikombe yaherukaga mu myaka ine ishize.

Gusenga, kubaha, kwitanga no gukunda umurimo biri mu byatumye Icyishatse aha umutima we Niwenshuti Mignone.

Aba bombi bateye intambwe ikomeye ibaganisha kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka isaga itatu bari bamaze bakundana.

Ubukwe bwa Icyishatse na Mignone buzaba Tariki ya 18 Ukuboza 2021, ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

Icyishatse yambitse impeta umukunzi we Mignone amusaba kuzamubera umugore

Icyishatse na Mignone bamaze imyaka isaga itatu bakundana

Ubukwe bwaba bombi buteganyijwe mu Ukuboza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND