Kigali

Umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi yitabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/11/2021 16:52
0


Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania, wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana azize uburwayi.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo iyi nkuru mbi yasakaye ndetse benshi bazi uyu mukinnyi batangira kumwihanganisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Kiyovu Sports Migi yakuriyemo ndetse akanayikinira igihe kirekire, na murumuna we, Mbonyingabo Regis, yanditse ubutumwa ibihanganisha ku bw’ibyago bagize byo kubura umubyeyi wabo.

Yagize iti” Umuryango wa @SCKiyovuSports ubabajwe kandi wifatanyije mu akababaro n'umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, na Mbonyingabo Regis, kubwo kubura umubyeyi wabo, Imana imwakire mubayo, ikomeze abasigaye. Migi yakiniye SCKiyovu naho Regis ni umukinnyi wa Kiyovu ubu”.

Amakipe atandukanye ndetse n’abasiportif muri rusange, bakomeje kwihanganisha umuryango wa Migi kubwo kubura umubyeyi wabo.

Migi kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.

Umubyeyi wa Migi yitabye Imana azize uburwayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND