Nyuma yo gutsindirwa mu rugo ku buryo bugayitse na Liverpool ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 9 muri Premier League, biravugwa ko ubuyobozi bwa Manchester United bwavuye ku izima bushyira ku ruhande ibyo kugumana umutoza Ole ufite umusaruro mubi muri iyi kipe, batangira kuganiriza umutoza mushya waza kumusimbura.
Ibinyamakuru
by’i Burayi byatangaje amakuru bikura imbere mu buyobozi bwa Man. United, avuga
ko Antonio Conte yiteguye kuba umutoza mushya wa Manchester United ariko akayisaba ko
kugira ngo ayerekezemo yifuza kugira ububasha bwose ku bijyanye no kugura
abakinnyi.
Uyu
munya Norvège yagiye ku gitutu gikomeye nyuma yo kwandagarizwa Old Trafor na
Liverpool ku Cyumweru, aho yamutsinze ibitego 5-0 bibabaza buri wese ufite aho
ahuriye na Manchester United yagaragaje urwego rw’imikinire ruri hasi cyane.
Amakuru
avuga ko kandi uyu mutaliyani akeneye ibisobanuro ku cyerekezo cy’iyi kipe,
ibijyanye no gufata ibyemezo na gahunda y’ubuyobozi.
Conte
wahoze ari umutoza wa Chelsea, utajya ujya imbizi n’ubuyobozi bwivanga mu
myubakire y’ikipe cyane cyane bumugurira abakinnyi adashaka, ntabwo ariko
abyifuza muri Manchester United kuko yabasabye ko yagira uruhare rusesuye mu
kugura abakinnyi ndetse akubaka ikipe ndetse akagurirwa abakinnyi bafite
ubushobozi bwo kwegukana ibikombe.
Umuyobozi
wungirije wa Manchester United, Ed Woodward, biravugwa ko nta gisibya agiye kurekura
Solskjaer nk’uko yabigenje kuri Jose Mourinho na Louis van Gaal n’abandi bagiye
bagaragaza umusaruro udakwiye Manchester United.
Uyu
mugabo w’imyaka 52 y’amavuko wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani
na Juventus, kuri ubu nta kazi afite, nyuma yo kureka inshingano ze zo gutoza
Inter Milan nyuma y’iminsi micye yegukanye igikombe cya Serie A mu mpeshyi
y’umwaka ushize.
Ikinyamakuru
The Sun cyavuze ko Conte yanze akazi ka Newcastle na mbere y’uko Steve Bruce
yirukanwa mu cyumweru gishize.
Nta tangazo
Manchester United irashyira ahagaragara rigaragaza niba basezereye umutoza Ole,
cyangwa rivuga ku musimbura we, gusa igihari ni uko Antonio Conte ari mu
biganiro n’iyi kipe yifuza kuzanzamuka ikagaruka mu murongo wo gutwara
ibikombe.
Nyuma y’iminsi icyenda ya shampiyona y’u
Bwongereza, Manchester United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 14.
Biravugwa ko Manchester United igeze kure iganira n'umutoza Antonio Conte kugira ngo asimbure Ole wibasiwe n'umusaruro mubi
Ole Gunnar ari ku muryango usohoka muri Manchester United
TANGA IGITECYEREZO