Nyuma yo gusinyira Paris Saint Germain avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21, rutahizamu w’umunya-Argentine Lionel Messi, yoherereje Papa Francis impano y’umwambaro we wanditseho amazina ye na nimero yambara muri iyi kipe yo mu Bufaransa, Papa ayakirana yombi.
Mu mafoto
yashyizwe hanze, agaragaza Papa Francis yanejejwe no kwakira impano yagenewe n’uyu
mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, mu mupira w’amaguru.
Uretse
kuba Messi na Papa Francis bose bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine, usanga
abantu bo muri Amerika y’Epfo bakomeye cyane ku idini rya Gatorika, banakunda
gusenga cyane.
Messi
yageneye Papa umwambaro we muri PSG wanditsemo ‘Messi’ hasi handitseho nimero
30 yambara muri iyi kipe.
Messi
yerekeje muri PSG mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na FC Barcelona
yari amazemo imyaka 21.
Kuva
yagera muri iyi kipe yo mu Bufaransa, ntabwo Messi arafatisha ngo atsindire PSG
ibitego nk’uko yabikoraga agikina muri Espagne, gusa uko iminsi igenda izamuka
niko nawe agenda azamura urwego muri iyi kipe.
Impano Messi yageneye Papa Francis
TANGA IGITECYEREZO