Umwana muto ukomoka muri Argentine utavuzwe izina, yagiye ku kibuga cy’imyitozo ikipe ya Argentine yakoreragaho imyiotozo, yitwaje ubutumwa busabira imbabazi nyina kuba yaritiranyije Messi na Cristiano, avuga ko umubyeyi we atari azi ibyo akora.
Uyu
mwana watewe ipfunwe n’ibyo nyina yavuze kuri uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya
mbere ku Isi mu mupira w’amaguru kuri ubu, yafashe icyemezo cyo kujya ku
myitozo y’ikipe y’igihugu ya Argentine gusabira imbabazi umubyeyi we.
Mu
ifoto yagiye hanze igaragaza uyu mwana afite icyapa cyanditseho amagambo
asabira imbabazi umubyeyi we ku magambo yavuze kuri Messi.
Icyo
cyapa cyanditseho kiti”Messi, babarira mama, ntabwo yari azi ibyo akora,
yaguhamagaye Cristiano”.
Umunyamakuru
Gaston Dul ukomoka muri Argentine washyize hanze iyi foto, avuga ko Messi ubu
butumwa bwamugezeho, gusa ataragira icyo atangaza.
Ku
mbuga nkoranyambaga, abafana b’aba bakinnyi bahora bahanganye mu bigwi,
bataramiye kuri ubu butumwa bw’uyu mwana, aho bamwe bemeje ko uwo mubyeyi azi
umupira kuko Cristiano ari uwa mbere ku Isi ndetse no muri Argentine bamufana,
mu gihe abandi bavugaga ko uyu mwana yagize ubutwari bwo gusabira imbabazi
umubyeyi we kuko yakoze ibidakorwa akitiranya Messi wa mbere muri ruhago ku Isi
na Cristiano.
Gusa
mu bigwi aba bakinnyi nibo bayoboye ruhago kuri ubu ndetse bikaba byagorana
cyane kuvuga ngo uwa mbere ni uyu, uwa kabiri ni uyu.
Argentine
iri kwitegura umukino ukomeye ugomba kuyihuza na Colombia ya James Rodriguez mu
mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Umwana nmuto yasabiye imbabazi nyina witiranyije Messi na Cristiano
TANGA IGITECYEREZO