Umusesenguzi w’umupira w’amaguru wanakiniye Manchester United igihe kirekire, Gary Neville, yavuze ko Manchester City izicuza kudasinyisha rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane ubwo shampiyona izaba irangiye, nyuma yo kunganya na Liverpool ibitego 2-2 muri Premier League.
Kuri
iki Cyumweru tariki ya 03 Ukwakira 2021, Shampiyona y’u Bwongereza yakomezaga hakinwa umukino w’umunsi wa Karindwi wagaragayemo gutungurana, aho Manchester
City yasanze Liverpool ku kibuga Anfield banganya ibitego 2-2, byatumye bamwe
mu basesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko iyi kipe izicuza kudasinyisha
Harry Kane.
Liverpool
n'ubwo yarushijwe gukina neza mu minota 90 y’umukino, niyo yafunguye amazamu ku
munota wa 59 ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Senegal Sadio Mane ku mupira mwiza
yahawe na Mohamed Salah wari umaze gucenga ubwugarizi bwa Man.City, gusa nyuma
y’iminota 10 Phil Foden yishyuye igitego ku mupira yahawe na Gabriel Jesus.
Manchester
City yakomeje guhererekanya neza mu kibuga hagati ishaka aho yamenera ngo
itsinde igitego cya kabiri, ariko Liverpool yagaragaje imbaraga nyinshi mu
gice cya kabiri ikomeza kuyibera ibamba ndetse inayitsinda igitego cya kabiri
ku munota wa 76, cyinjijwe na Mohamed Salah wacenze ba myugariro bose ba Man.City
agahindura umupira n’ukuguru kw’indyo atsinda igitego cya kabiri.
Manchester
City yishyuye igitego ku munota wa 81’ ku mupira ukomeye Kevin DeBryune yateye
mu izamu, iminota 90 irangira amakipe anganyije ibitego 2-2, bagabana amanota.
Muri
uyu mukino Manchester City yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego byinshi ariko
birangira binjije bibiri gusa, byanatumye Umusesenguzi w’umupira w’amaguru
ukora kuri Sky Sports, Gary Neville wanakiniye Manchester United igihe
kirekire, avuga ko Manchester City izicuza kudasinyisha rutahizamu Hary Kane.
Neville
yavuze ko iyo Harry Kane aza kuba ari muri Manchester City yanganyije na
Liverpool 2-2, umukino uba warangiye ifite ibitego byinshi biruta ibyo
yatsinze, bityo ko bazicuza ubwo shampiyona izaba isojwe.
Yagize
ati”Ndababwiza ukuri, iyo Manchester City iza gusinyisha Harry Kane, shampiyona
yaba yararangiye tuzi nyirayo, ariko Manchester City ishobora kuzicuza ubwo
shampiyona izaba isojwe”.
Mu
Mpeshyi y’uyu mwaka byaravuzwe cyane ko Manchester City ishaka gusinyisha Harry
Kane ukinira Tottenham, ndetse bimwe mu binyamakuru byari byanamaze gutangaza
ko byarangiye Kane yabaye umukinnyi wa Man.City, ariko nyuma birangira ataguzwe
agumye muri Tottenham Htspurs.
Kunganya
na Liverpool byatumye Manchester City ijya ku mwanya wa Gatatu muri Premier
League n’amanota 15, ikaba ikurikira Chelsea ya mbere ifite amanota 16 na
Liverpool ya Kabiri ifite amanota 15.
Neville asanga Manchester City izicuza kudasinyisha Harry Kane
TANGA IGITECYEREZO