Umunya-Norvege utoza Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ashobora kwirukanwa kubera umusaruro mubi iyi kipe iri kubona muri iyi minsi mu marushanwa atandukanye iri gukina, bikaba byahumiye ku mirari nyuma yo gutsindwa na Aston Villa muri shampiyona imusanze mu rugo igitego 1-0, Tuchel yatakaje amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu Bwongereza shampiyona yari
yakomeje hakinwa umukino w’umunsi wa Gatandatu, waranzwe no gutungurwa kwa
Manchester United yatsindiwe mu rugo na Aston Villa 1-0, mu gihe i Stamford
Bridge Chelsea nayo yahatsindiwe na Manchester City 1-0.
Umutoza
Ole yicariye ishyiga rishyushye nyuma yo gutsindwa na Aston Villa, byanatumye
ikipe imanuka ubu ikaba yicaye ku mwanya wa Kane n’amanota 13, kuko uyu wabaye
umukino wa kabiri wikurikiranya atsindwa, nyuma yo gutsindwa na Westham United
muri Carabao Cup muri iki Cyumweru hagati.
Ntabwo
ari ibyo gusa kuko Manchester United yari iherutse gutsindwa na Young Boys muri
Champions League ibitego 2-1, birakaza cyane abakunzi n’abafana b’iyi kipe
yiyita amashitani atukura.
Uyu
mukino Manchester United yasabwaga kuwutsinda kugira ngo igarurire icyizere abafana
bayo, nyuma yo kwandagazwa na Westham muri Carabao cup, gusa imbere y’abafana
ibihumbi bari baje kuyishyigikira, iminota 90 yarangiye ibatengushye.
Aston
Villa yafunguye amazamu ku munota wa 88 ku gitego cyatsinzwe na Hause, gusa
umukino ugana ku musozo Manchester United yabonye amahirwe yo kubona inota
rimwe kuri Penaliti yabonye, ariko Bruno Fernandez ayitera hejuru y’izamu.
Abafana
ba Manchester United bikomye umutoza, bibaza impamvu penaliti yahawe Fernandez
kandi Cristiano yari mu kibuga, yakabaye ari we wayihawe.
Amakuru
ava mu bayobozi ba Manchester United, avuga ko mu masaha macye Ole ahura n’ubuyobozi
bukuru bw’ikipe bakaganira ku kibazo gituma batari gutsinda, ndetse uyu mutoza
biravugwa ko azahabwa imikino runaka nayitsindwa akazahita yirukanwa nta
nteguza.
Manchester
United yatanze amafaranga Atari macye mu mpeshyi y’uyu mwaka igura abakinnyi,
barimo Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho na Rafael Varane ishaka guhatanira
igikombe cyua shampiyona cy’uyu mwaka, ariko itangiye kugaragaza imbaraga nke
mu mizo ya mbere.
Ahandi
byari bikomeye ni ku kibuga Stamford Bridge, aho Chelsea yari yakiriye
Manchester City, ariko ntibyayihira kuko yatsindiwe mu rugo igitego 1-0.
Ni
igitego cyatsinzwe na Gabriel Jesus ku munota wa 52 w’umukino, birangira
umutoza Tuchel atakaje umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Gutsinda
umukino byafashije Manchester City kuzamura amanota kuko yahise inganya na
Chelsea, na Man. United 13, ikaba iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde ruyobowe
na Liverpool.
Manchester United yatsindiwe mu rugo na Aston Villa
Manchester City yatsindiye Chelsea mu rugo 1-0
TANGA IGITECYEREZO