U Rwanda rufite urubanza rugomba kuburana nyuma yo gukinisha Abanya-Brazil Bane mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore kiri kubera mu Rwanda, bivugwa ko banakiniye igihugu cya Brazil, uru rubanza rushobora gukomerera u Rwanda cyangwa rukoroha bijyanye n’ibisobaruro rutanga, byagenda bite basanze u Rwanda ruhamwa n’icyaha?
Mu
busanzwe ntabwo byemewe ko umukinnyi akinira ibihugu bibiri icyarimwe, keretse
abiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Iyo umukinnyi afashwe yaguye
muri iryo kosa arabihanirwa ndetse n’igihugu cyamukinishije nacyo kikabihanirwa
bikomeye.
Bitunguranye,
tariki ya 16 Nzeri 2021, umukino wa nyuma mu itsinda A wagombaga guhuza u
Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore kiri kubera
muri Kigali Arena, wasubitswe nyuma y'uko Nigeria itanze ikirego ivuga ko u
Rwanda rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil kandi baranakiniye icyo
gihugu.
U
Rwanda rwagombaga gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, mu
mukino wagombaga gutangira saa Kumi n’ebyiri za Kigali, wasubitswe nyuma y'uko Nigeria
ireze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino Nigeria yatsinzwemo n'u Rwanda amaseti 3-0,
kandi aba bakinnyi ngo baranakiniye Brazil.
Tariki
ya 13 Nzeri 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatsinze iya Nigeria
amaseti 3-0, mu mukino u Rwanda rwahise rukatishamo itike ya ½ bwa mbere mu
mateka.
Ntabwo
Nigeria yanyuzwe no gutsindwa kuko yahise itanga ikirego mu mpuzamashyirahamwe
y’umukino wa Volleyball muri Afurika ‘CAVB’ ivuga ko u Rwanda rwakinishije
Abanya-Brazil banakiniye icyo gihugu muri uwo mukino.
Nyuma
yo gusubika umukino, CAVB yasohoye itangazo ivuga ko umukino usubitswe kubera ikirego
cya Nigeria yareze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil Bane ku mukino
bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil).
Iyi
mpuzamashyirahamwe yatangaje ko undi mwanzuro urebana n’uyu mukino
bazawumenyeshwa mu rindi tangazo.
U
Rwanda rwitabaje abakobwa Bane bakomoka muri Brazil kugira ngo barufashe muri
iri rushanwa, gusa amakuru Inyarwanda yahawe n’umwe mu bayobozi mu Ishyirahamwe
ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, avuga ko Nigeria yigiza nkana kuko aba
bakinnyi nta kindi gihugu bigeze bakinira.
Gusa
u Rwanda ruramutse ruhamwe n’iki cyaha cyo gukinisha Abanya-Brazil bakiniye
icyo gihugu, rwahanishwa gusezererwa mu irushanwa rwakiriye, ndetse
rugahagarikwa imyaka ibiri rutitabira amarushanwa yose ategurwa na CAVB.
Aba bakinnyi
nabo bafatirwa ibihano birimo guhagarikwa ndetse no gutanga amande.
Kuri
ubu, u Rwanda rwamaze kubona itike ya ½ mu gikombe cya Afurika muri Volleyball,
nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, harimo uwo yatsinzemo
Maroc amaseti 3-1, runatsinda Nigeria amaseti 3-0.
TANGA IGITECYEREZO