RFL
Kigali

Urwibutso rwa Mandžukić wasezeye burundu ku mupira w’amaguru - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2021 16:09
1


Igitego Mario Mandžukić yatsindiye ku kibuga Millennium Stadium giherereye mu mujyi wa Cardiff ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Juventus, ntikizigera kiva mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru n'ubwo uwagitsinze yasezeye burundu kuri ruhago.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nzeri 2021, nibwo rutahizamu w’umunya-Croatia, Mario Mandžukić yatangaje ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru yari amaze imyaka 17 akina.

Mandžukić w’imyaka 35 y’amavuko yasezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’amezi Umunani yari amaze muri AC Milan ariko akaba nta gitego yashoboye kuyitsindira mu mikino 11 yayikiniye.

Uyu munya Croatia ufite agahigo ko kudatinda mu makipe yakiniye, dore ko mu myaka 17 yamaze akina ruhago, yakiniye amakipe 9 atandukanye, muri ayo ahoy amaze igihe kirekire ni i Turin muri Juventus yamaze imyaka 4.

Nubwo uyu mukinnyi yagize urugendo rwiza mu mupira w’amaguru agafasha amakipe yakiniye kwegukana ibikombe bitandukanye, agatsinda ibitego 228 mu mikino 582 yakinnye mu myaka 17 yamaze akina umupira w’amaguru, hari umunsi n’igitego yatsinze bitazibagirana mu mateka, ndetse bitazava mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Hari tariki ya 03 Kamena 2017, ku kibuga Millennium Stadium giherereye mu mujyi wa Cardiff, imbere y’abafana 65,842 bari bitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wari wahuje Juventus yo mu Butaliyani na Real Madrid yo muri Espagne.

Uyu mukino warangiye Real Madrid ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo itsinze umukino ku bitego 4-1, inegukana igikombe.

Gusa ku munota wa 27 w’umukino, umunya-Croatia, Mario Mandžukić yatsinze igitego kitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru ndetse kitazava mu mitwe y’abakunzi ba ruhago, kubera ubuhanga cyatsindanwe.

Mandžukić yazamutse mu kirere hagati y’abakinnyi batatu ba Real Madrid, atera umupira agaramye (bicycle kick) uragenda ujya mu rushundura, yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Cristiano ku munota wa 20.

Iki gitego cyegukanye igihembo cy’igitego cyiza cy’umwaka i Burayi gitangwa na n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kuri uwo mu8gabane ‘UEFA’.

Mandžukić yakiniye amakipe atandukanye i Burayi kandi akomeye arimo, Dinamo Zagreb, Juventus, Bayern Munich na AC Milan.

Igitego cya Mandzukic ku mukino wa nyuma wa Champions League cyinjiye mu mateka ya ruhago ku Isi


Uyu rutahizamu yishimiwe cyane n'abafana nyuma yo gutsinda igitego

Manzukic yafashije Juventus kwegukana ibikombe bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pop Tickson2 years ago
    Watch trappish music on youtube: icyamamare by pop tickson ft landrone





Inyarwanda BACKGROUND