RFL
Kigali

Mbappe uri mu nzira zisohoka muri PSG yavugirijwe induru n’Abafana batifuza ko agenda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/08/2021 12:18
0


Nyuma y’umukino wa shampiyona y’u Bufaransa Paris Saint Germain yatsinzemo Strasbourg ibitego 4-2, abafana b’iyi kipe y’i Paris bavugirije induru rutahizamu Klyan Mbappe kubera icyemezo yafashe cyo kutongera amasezerano, none yakamejeje arashaka gutandukana nayo byeruye.



Mbappe utishimiwe n’abafana ba PSG muri iyi minsi kubera ko yanze kongera amasezerano kandi agikenewe cyane mu ikipe, yamaze gusaba Perezida w’iyi kipe, Nasser Al-Khelaifi, ko bahura bakaganira ku bijyanye no kumurekura akishakira indi kipe.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa no muri Espagne byatangaje ko byamenye ko Real Madrid imaze icyumweru cyose iganira na PSG kuri gahunda yo kugura Kylian Mbappe uheruka kuvugirizwa induru n’abafana ba PSG kubera icyemezo atsimbarayeho cyo kuyisohokamo.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne, cyanditse ko Real Madrid iri gutera umusumari wa nyuma ku gusinyishe Kylian Mbappe usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe yo mu Bufaransa

Biravugwa ko Mbappe w’imyaka 22 atishimiye kuguma i Paris nyuma y’uko haje Lionel Messi ndetse ngo arakora ibishoboka byose yigendere cyane ko Real Madrid iri gutanga miliyoni 150 z’amapawundi.

Marca ivuga ko Mbappe amaze kubwira PSG inshuro nyinshi ko atazoyengerera amasezerno ariyo mpamvu yasabye guhura na Bwana Nasser Al-Khelaifi ngo amusabe bwa nyuma kumurekura.

Mbappe ari gushyirwaho igitutu n’abafana ndetse n’abakinnyi bagenzi be bose bifuza ko aguma mu ikipe agafatanya na Lionel Messi na Neymar kwegukana ibikombe byose iyi kipe izakinira cyane cyane UEFA Champions League ariko we yamaze gufata umwanzuro wo kuyivamo.

Mbappe ngo agiye gushyira igitutu kuri PSG kugira ngo imurekure mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risozwa mu mpera z’uku kwezi.

PSG yariyubatse cyane muri iyi mpeshyi nyuma yo kugura Messi, Sergio Ramos, Georginio Wijnaldum na Gianluigi Donnarumma ku buntu hanyuma itanga miliyoni €60 z’amayero (£50m) kuri Achraf Hakimi ndetse ikaba inahabwa amahirwe menshi yo kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa i Burayi.

Mbappe yavugirijwe induru n'abafana ba PSG batifuza ko ayivamo

Mbappe ashobora kwerekeza muri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND