Rutahizamu w’Umubiligi, Romelu Lukaku Menama, yamaze kugaruka mu ikipe ya Chelsea nyuma y’imyaka 7 ayivuyemo nabi nyuma yo kutumvikana na Jose Mourinho wayitozaga, akaba yatanzweho akayabo kashyizwe mu bitabo by’amateka y’iyi kipe.
Lukaku
yasesekaye i Samford Bridge avuye muri Inter Milan asigiye amateka akomeye,
atanzweho akayabo ka miliyoni 97.5 z’amapawundi.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Chelsea, yavuze ko
yayivuyemo hari imishinga atagezeho ariko ubu agarukanye ubunararibonye ndetse
yiteguye kuyifasha muri byinshi.
Lukaku
yavuze ko yishimye ndetse yumva ari umunyamugisha kuba ikipe ya Chelsea yakuze
afana yongeye kumugirira icyizere ikamugarura i Stamford Bridge, aho yiyemeje kuhakorera
amateka akomeye.
Yagize
ati “Ndishimye kandi ndi umunyamugisha kuba ngarutse mu ikipe ya Chelsea. Byari
urugendo rurerure kuri njye. Naje hano ndi umwana muto ufite byinshi byo kwiga
ariko ubu ngarutse mfite ubunararibonye buhambaye.
Umubano
mfitanye n’iyi kipe usobanuye byinshi kuri njye nkuko mubizi. Nakuze mfana Chelsea none ubu ubwo ngarutse kugira ngo nyifashe kwegukana ibikombe.
Uko
ikipe ihagaze bijyanye neza n’intego zanjye ku myaka yanjye 28 kandi nje maze
kwegukana Serie A. Ndatekereza ko aya mahirwe aziye igihe kandi nizeye ko
tuzatwara ibikombe byinshi turi kumwe. Sinjye uzarota ntangiye akazi ko guhesha
ikipe intsinzi”.
Umutoza
wa Chelsea, Thomas Tuchel, yashimagije cyane Lukaku ati “Romelu ni rutahizamu
w’igitangaza nka Erling Haaland muri Dortmund, Robert Lewandowski muri Bayern
Munich, Harry Kane wa Tottenham. Ni abakinnyi ba nyabo kuri nimero 9 bakunda
gutsinda ibitego kandi bahora mu rubuga rw’amahina”.
Uyu
mukinnyi w’imyaka 28, wanyuze mu makipe nka West Bromo,Everton,Manchester
United na Inter Milan yavuyemo ayihesheje igikombe cya shampiyona yaherukaga mu
myaka 10 ishize.
Lukaku yagarutse muri Chelsea yifuza gukoreramo amateka akomeye cyane
Lukaku yizera ko ubunararibonye afite buzamufasha kugeza Chelsea kuri byinshi
Lukaku yaherukaga muri Chelsea mu myaka 7 ishize ayivamo atumvikanye na Mourinho wamutozaga
TANGA IGITECYEREZO