Kigali

Umunyabigwi Arjen Robben yasezeye burundu ku mupira w’amaguru ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2021 11:15
0


Umuholandi kabuhariwe, uzwiho amacenga menshi, umuvuduko n’amayeri menshi mu kibuga, Arjen Robben, yasezeye burundu ku mupira w’amaguru ku myaka 37 y’amavuko ku nshuro ya kabiri, nyuma y’imyaka ibiri yisubiyeho akagaruka mu kibuga.



Robben yasezeye ku mupira mu 2019, nyuma yo kuva muri Bayern Munich, ariko aza kwisubiraho agaruka mu kibuga yerekeza mu ikipe ya Groningen yazamukiyemo gusa ntibyamuhiriye kubera imvune zatumye ayikinira imikino 7 gusa.

Uyu rutahizamu wakinaga anyuze ku mpande wakundwaga na benshi kubera amacenga ye, ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru kubera ibikorwa bye bitangaje yakoraga mu kibuga, urubyiruko rwafatiyeho icyitegererezo.

Mu butumwa yatanze, Robben yagize ati “Nshuti bakunzi b’umupira w’amaguru, nafashe umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru. Ndashaka gushimira buri wese kubera ubufasha bukora ku mutima mwampaye".

Uyu mukinnyi wazamukiye muri Groningen, mu mwaka wa 2000 yerekeje muri PSV ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Buholandi ‘Eredivisie’.

Nyuma yo kuva mu Buholandi afatwa nk’umukinnyi utanga icyizere cy’ejo hazaza mu ikipe y’igihugu, yahise asanga Jose Mourinho muri Chelsea, ayifasha kwegukana Premier League ebyiri, ibikombe bya League Cup bibiri na FA Cup.

Mu 2007, Robben yerekeje muri Real Madrid, ayifasha kwegukana La Liga mu 2008 gusa aha ntiyahatinze kuko yahise yerekeza mu Budage muri Bayern Munich yandikiyemo amateka akomeye cyane.

Mu Budage, Robben yahatwariye Bundesliga umunani, DFB Pokal 5 ndetse anatwara UEFA Champions League.

Robben yahamagawe inshuro 96 mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi yabereye kapiteni igihe kirekire, ayifasha kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi mu 2010, batsindwa na Espagne 1-0.

Arjen Robben yasezeye burundu ku mupira w'amaguru ku nshuro ya kabiri

Robben yegukanye UEFA Champions League muri Bayern Munich

Robben yafashije Chelsea kwegukana Premier League

Robben yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Buholandi igihe kirekire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND