RFL
Kigali

Volleyball: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa umukino wa mbere mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/07/2021 10:29
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20, yatangiye nabi irushanwa ry’igikombe cy’Isi mu batarengeje iyo myaka, aho yatsinzwe irushwa n’u Buholandi mu mukino wayo wa mbere amaseti 3-0 (6-25, 5-25, 6-25).



Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo hatangiye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 20, iri kubera mu Buholandi n’u Bubiligi.

Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa, wabereye mu nzu y’imikino ya Schuttersveld, ukaba witabiriwe n’abakozi ba Ambasade, gusa urangira batsinzwe seti 3-0.

U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga, ikina na Brésil saa munani n’igice mbere y’uko u Buholandi bukina na Argentine saa kumi n’imwe n’igice.

Ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, ikipe y’u Rwanda izakina na Argentine saa munani n’igice naho ikipe y’u Buholandi ikine na Brésil saa kumi n’imwe n’igice.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, Brésil yatsinze Argentine amaseti 3-0 (26-24, 26-24 na 26-24).

U Rwanda rwatsinzwe n'u Buholandi mu mukino wa mbere w'igikombe cy'Isi cy'abangavu batarengeje imyaka 20

U Rwanda rursubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu rukina na Brazil

Uyu mukino witabiriwe n'abakozi ba Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND