RFL
Kigali

Police FC yasinyishije Twizerimana Onesme wari usigaje amezi 6, Musanze yemera gusubizwa ayo yamuguze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/07/2021 10:41
0


Twizerimana Onesme abaye umukinnyi wa 2 werekeje muri Police FC nyuma ya Hakizimana Muhadjiri uheruka gusinyira iyi kipe mu gihe cy'umwaka umwe.



Twizerimana Onesme yari ashigaje amaserano y'amezi atandatu muri Musanze FC yari yamuguze Miliyoni 5 avuye muri Mukura Victory Sport akaba yiyemeje Gusinyiramuri Police FC ishobora kumuha Miliyoni zisaga 10 mu gihe cy'imyaka 2.


Twizerimana Onseme yari amaze umwaka n'igice muri Musanze Fc 

Amakuru aturuka i Musanze avuga ko byashobokaga ko uyu musore yongera amasezerano ari ko ku giti cye akaba yashakaga kwerekeza muri Police FC. Ubuyobozi bwa Musanze FC bumaze kumva icyifuzo cya Onesme ko ashaka gutandukana n'iyi kipe bahisemo kuganira na Police FC aho bemeranyijwe ko igura amezi 6 yari ashigaje bagahabwa Miliyoni 5 yaguzwe mu 2019, ubundi umusore akamanuka Shyorongi n'umutima unyuzwe.


Onesme yanyuze mu ikipe ya APR FC 

Twizerimana Onesme abaye umukinnyi wa Kabiri uvuye muri Musanze FC mu gihe kitarenze icyumweru aho aje akurikira umuvetera Ndoli Jean Claude werekeje mu ikipe ya Gorilla FC ku masezerano y'imyaka 3. Police FC kandi n'ubwo idafite umutoza  mukuru, yongereye amasezerano umusore wayo ukina mu kibuga hagati Ntirushwa Aime, ubu akaba ari umukinnyi wa Police mu myaka 2 iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND