Kigali

Mu Rwanda isoko ryashyushye! Dore abakinnyi 10 bari gufata ibikapu bitegura guhindura amakipe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/07/2021 6:09
0


Ubu isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rirashyushye n’ubwo FIFA itararifungura ku mugaragaro, ariko amakipe yo yatangiye kuvugisha abakinnyi ndetse abandi batangiye no gutandukana n’amakipe bakiniraga.



Hakizimana Muhadjiri we yamaze gukuramo ake karenge nyuma yo gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y'umwaka usanga uwo yari amaze muri As Kigali. Ndoli Jean Claude na we ubu ni umukinnyi wa Gorilla FC nyuma yo kuva mu ntara aho yakinaga muri Musanze FC.

Aba bakinnyi babiri babaye intangiriro y'iri soko ndetse banagaragaza ko ari isoko rizabamo gutungurana ku makipe azakina icyiciro cya mbere. Tugiye kurebera hamwe abakinnyi bagera ku 10 bashobora kuzashyushya iri soko ry'igura n'igurisha bitewe n'uko umwaka urangiye

10. Kwitonda Alain Bacca. 


Rutahizamu wa Bugesera ukina anyuze ku ruhande amaze imyaka 3 muri Bugesera aho aheruka gusinya amazerano y'imyaka 2 ubu yakabaye atangira umwaka wa 4 ari nawo wa nyuma muri iyi kipe. APR FC ubu iryamiye amajanja aho yanatangiye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Bugesera FC ngo barebe ko bagura umwaka wari usigaye kuri uyu musore watsinze ibitego 7 muri shampiyona iheruka.

9. Mugisha Gilbert: 


Na we ni undi mukinnyi ukina asatira ariko mu mpande, akaba asoje amasezerano ye muri Rayon Sports. Gilbert azwiho kuba yarabenze ikipe ya APR FC nyuma yo kugirana ibiganiro ariko bikarangira APR FC yaramuhaye ibyo atifuzaga nk'uko yabiganiriye n'ikinyamakuru Isimbi. Mugisha Gilbert na we biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC gusimbura Byiringiro Lague ndetse no gutanga akazi ku bakinnyi bari bahasanzwe.

8.Ishimwe Fiston: 


Yakiniye Marine FC imikino 13 ayitsindira ibitego 7 akaba  agifitiye umwaka ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi ariko amakipe yo muri Kigali arimo Rayon Sports, As Kigali na Gasogi United yifuza kumutsindara mu mwaka uri imbere.

 7. Kagere Meddie: 


Rutahizamu w'umunyarwanda Meddie Kagere asoje umwaka w'amasezerano yari afite muri Simba SC  kandi urangiye mu buryo butari bwiza binavugwa ko ashobora kwigarukira mu Rwanda. Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, iracyafite ikibazo cya ba rutahizamu n'ubwo umwaka ushize yasinyishije Tuyisenge Jacques. Kagere Meddie w'imyaka 34 ashobora kuza muri APR FC akifashishwa nka rutahizamu umenyereye imikino nyafurika ku buryo iyi kipe yakwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

6. Karera Hassan na Bayisenge Emery: 


Impamvu aba bakinnyi 2 twabashyize ku mwanya umwe ni uko bahuje amakuru. Karera Hassan ni intizanyo ya Kiyovu Sport muri As Kigali ubu asigaje umwaka umwe ku masezerano afitiye Kiyovu Sport, ni umukinnyi wagize ibihe byiza muri As Kigali dore ko ubwugarizi bwa Eric Nshimiyimana bwari buhagaze neza tugendeye ku musaruro bagize muri uyu mwaka. Karera avuga ko atariyumvisha gusubira muri Kiyovu Sport, kandi Kiyovu Sport nayo ikavuga ko ikipe izazana amafaranga hagati ya APR FC na As Kigali uyu mukinnyi izamwegukana.

Bayisenge Emery na we muri Nzeri 2020 yasinyiye As Kigali amasezerano y'umwaka umwe bivuze ko ubu yigenga. Aba bakinnyi bombi bivugwa ko APR FC ishaka kubaterurira rimwe bakaza gusimbura Manzi Thierry werekeje hanze ndetse na Mutsinzi Ange ugiye kujya muri Maroc.

5. Babuwa Samson: 


Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, aherutse gusezera kuri Kiyovu Sport nyuma y'amasaziro y'amasezerano y'umwaka yari yasinye mu 2020. Uyu mwaka w'imikino yakinnye imikino 5 atsinda ibitego 3 bitandukanye n'umwaka ushize yari yasoje shampiyona ariwe ufite ibitego byinshi. Rayon Sports yakuzwe kuvugwa ko ishaka uyu mukinnyi na mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sport na n'ubu biravugwa ko iri mu biganiro n'uyu musore ufite umugore w'umunyarwandakazi. Babuwa kandi hari amakuru yemeza ko ashobora kwerekeza muri APR FC mu gihe yaba amaze kubona ibyangombwa by'uko ari umunyarwanda.

4. Nishimwe Blaise: 


Nyuma y'umwaka umwe gusa ageze muri Rayon Sports, Blaise ashobora gutandukana n'iyi kipe aho APR FC ishobora kumukoresha mu nzira y'igirana akaza akanyurana na Niyonzima Olivier Saif.

3.Hassan Djibrine:


Uyu musore ukomoka muri Chad umwaka ushize w'imikino yagaragaje urwego rwo hejuru ubwo yatsindiraga Etincelles ibitego 7  ndetse byanatumye agaruka mu mitwe ya benshi cyane.

2. Niyonzima Olivier Saif: 


Asoje amasezerano ye muri APR FC ndetse ntabwo ibiganiro biri kugenda neza kubera ko amafaranga yifuza APR FC itari kuyagezaho. Rayon Sports n'ubundi uyu musore w'imyaka 28 yamenyekaniyemo irimo iramuha amafaranga yenda kungana n'ayo APR FC itanga ariko kandi we ngo bigendeye ku buzima yanyuzemo muri APR FC yumva yasinyira Rayon Sports aho kuguma muri APR FC ku mafaranga macye.

1.Rukundo Denis: 


Myugariro wahoze mu ikipe y'APR FC yakiniye kuva mu 2017 kugeza mu 2019 ubwo yaje gusezererwa mu bakinnyi 16 APR FC yigeze kwirukana mu 2019, akaza kwerekeza muri Uganda mu ikipe ya Police FC kuri ubu ari mu bakinnyi bahagaze neza ku mwanya bakinaho. Mu mukino we wa mbere yakiniye Amavubi, Denis Rukundo yitwaye neza kugeza aho amakipe ya hano i Kigali yatangiye kumwifuza harimo As Kigali iyoboye urugamba ndetse na Rayon Sports ifite ikibazo kuri ba nimero Kabiri.

Hari n'abandi bakinnyi tutashyize ku rutonde ariko bitezwe kuba bagira icyo bakora cyangwa hari impinduka zaba bakava mu ikipe bakajya mu yindi, muri abo twavugamo nka Niyigena Clement, Habamahoro Vincent, Rafael Osawul Oliseh ukinira Bugesera, Eric Zidane, Luvumbu ndetse n'umuzamu  Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin wafatiraga Sunrise FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND