RFL
Kigali

Exclusive: Kamoso wakinaga muri Jiangsu yo mu Bushinwa yabonye ikipe nshya i Burayi ikina Champions League – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2021 5:01
2


Umunyarwanda ukinira ikipe ya Jiangsu Suning yo mu cyiciro cya mbere mu Bushinwa, Nsengiyaremye Sylvestre uzwi nka Kamoso, agiye kwerekeza muri Ukraine mu ikipe nshya ikina amarushanwa akomeye y’i Burayi arimo na UEFA Champions League.



Kamoso uri mu minsi ya nyuma y’amasezerano yari afitanye na Jiangsu Suning, yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri aza gutangaza ikipe nshya yo muri Ukraine agiye gukinira.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Kamoso yavuze ko atahita atangaza izina ry’iyi kipe aka kanya, ko Abanyarwanda bategereza igihe gito cyane kuko hari ibitarumvikanwaho kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.

Yagize ati”Navuga ko ibiganiro n’ikipe yo muri Ukraine bigeze nko kuri 90%, ntabwo nahita ntangaza izina ryayo aka kanya kuko hari ibitarumvikanwaho n’impande zombi, gusa icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ari ikipe nziza, ikomeye kandi ikina amarushanwa y’i Burayi”.

Kamoso yari amaze imyaka ibiri muri Jiangsu Suning yo mu Bushinwa

Kamoso yahishuye abari kumufasha kugira ngo agere muri iyo kipe iri ku rwego rwiza i Burayi, ndetse anagira inama Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze ndetse n’abatekereza kuhakina, ko hari ikintu cy’ingenzi badaha agaciro kandi aricyo cyabafasha kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi.

Amakuru InyaRwanda yakuye mu bari hafi y’uyu mukinnyi ni uko Kamoso yamaze kumvikana n’ikipe ya Dynamo Kiev, ndetse akaba agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka itatu muri iyi mpeshyi.

Kamoso ari mu nzira zerekeza i Kiev gukinira Dynamo Kiev

Dynamo Kiev niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Ukraine uyu mwaka, aho yarushije Shakhtar Donesk yayikurikiye amanota 11, ndetse umwaka utaha ikaba izakina UEFA Champions League.

Gukinana n’umukinnyi ukomeye ukomoka muri Ghana, Mubarak Wakaso, hari byinshi byigishije uyu mukinnyi, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Kamoso avuga ko afite inyota yo gutanga umusanzu we mu Mavubi

Indoto za Kamoso zo gukinira Amavubi asanga ziri guharurirwa inzira nyuma yuko umutoza Mashami Vincent agaragaje ko afitiye icyizere cy’abakinnyi bakiri bato.

IKIGANIROKIRAMBUYE NA KAMOSO UGIYE KUBA UMUNYARWANDA UKINNYE MU IKIPE IKOMEYE I BURAYI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yv2 years ago
    Uyu musore arabeshya cyn kuko iyo kipe aguze ya wakaso Ntayo yakinnyemo no kuri web yabo urabibona Not muri reserve Petit kora ureke gushaka kuba star Jubushize wabeshye inkuru ya union de berlin Unerekana paper yanditseho ko ari confidential urangije urayifotora Uyishyira muri media Ur not a proffessional at all Ikipe wavuze ko ibamo wowe na mubarak as the only black sibyo Harimo benshi ba texiera na melanda br muri breZil nabandi
  • J.Bosco2 years ago
    Hey inyarwanda?Uwo mwana ndamuzi cyane kuko naramureze ikinyabupfura cye nzi ko kizamugeza kure rwose Courage brother!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND